Kabuhariwe muri VolleyBall Frédéric Guérin yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo n’abagore

Umufaransa Frédéric Guérin yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’abagabo n’abagore, asimbuye Umunya-Brésil Paulo de Tarso. ‎Hari hagiye gushira imyaka ibiri nta mutoza wita ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda uhari, nyuma y’uko itandukanye n’Umunya-Brésil, Paulo de Tarso, wagiye mu 2024.

‎Aganira na Televiziyo y’u Rwanda Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yemeje ko Umufaransa, Frédéric Guérin, ari we wahawe izi nshingano nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo.

‎Ati “Uyu Mufaransa ni we ugiye kuba umutoza w’Ikipe y’Igihugu ariko azaba n’Umuyobozi wa Tekinike ku buryo azajya anatoza abatoza, hanyuma anakurikirane iterambere rya Volleyball. Araza vuba.”

‎Guérin w’imyaka 52, yatoje amakipe atandukanye mu Bufaransa arimo AS Cannes, Nice Volley-Ball na Cambrai Volley.