Killaman na Mitsutsu Biyunze?

Abanyarwenya Killaman na Mitsutsu bamaze iminsi itari mike badacana uwaka habe nagato ndetse bagenda bavugana nabi cyane kumbugankoranyambaga byatunguye benshi kubona aba bombi bongeye gukorana muri filme za Killaman ibi bihinyuza killaman wari wavuze ko atibuka Mitsutsu ndetse atazanapfa kumwibuka.

Bijya gutangira byari mu bukwe bwa Nana_Umurerwa umwe mubakobwa bakinira killaman wamaze gushaka umugabo bagashyingiranwa imbere y’amategeko.

ubwo bari mu bukwe Mitsutsu yashatse kugira icyo avuga gusa kuko bari babizi ko mitsutsu yakundanyeho na Nana bamwima umwanya bigizwe mo uruhare na Killaman watekerezagako bishobora guteza umuvundo mu bukwe bw’umukobwa we.

ibi byababaje Mitsutsu cyane kuburyo kubabarira Killaman byari byaramunaniye ndetse no kubihisha biramunanira arabivuga.

Killaman aherutse kuvuga mukiganiro ko atibuka Mitsutsu maze Mitsutsu nawe avuga ko niba Killaman yaramwibagiwe muri iyi minsi mike bamaze badakorana aribumujyane kwa muganga akavurwa kuko ararwaye.

icyo gihe Killaman yireguye avuga ko impamvu yavuze ko atibuka Mitsutsu byari ukugirango adaha rugariIrene maze bakamuvugaho ni muri urwo rwego yavuze ko atibuka Mitsutsu.

Gusa ubu muri Filme nshya Killaman yashyize hanze yagaragaye mo Mitsutsu nk’ikimenyetso cy’uko biyunze kandi ntakibazo bagifitanye gusa muri iyo filme uruhererekane rw’amagambo arimonirwo rugaragaza uko icyo kibazo cyakemutse.