Ni Paska y’umugisha kubakunzi b’umuziki wa Gospel

Bimaze kumenyerwa ko kuri Paska mu Rwanda haba hari igitaramo cyo kwibuka no kuzirikana urupfu rwa Yesu kristo wapfiriye aba kristo bose muri rusange nkuko buri mwaka iki gitaramo kiba kuri iyi nshuro cyateguwe na Ben na Chance maze bagitumira mo aba hanzi benshi mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Abaramyi Papi Clever na Dorcas bari mubazagaragara muri iki gitaramo ndetse bamaze igihe bacyamamaza kugirango abakunzi babo bamenye ko nabo bazabo bari muri icyo gitaramo bityo bazitabire ku bwinshi.

Papi Clever na Dorcas bari mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko mugihe bamaze muri uyu mwuga bari mu bafite indirimbo nyinshi zarebwe cyane kumbuga nka Youtube ndetse indirimbo zabo zikaba ziri muzikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abari bujye mu gitaramo cya Ben na Chance baraza kubona iritsinda rikomeye cyane mu muziki wa East Africa wo kuramya no guhimbaza ba baririmbira indirimbo zabo bwite ndetse nizo bagiye basubiramo zabandi bahanzi.