Guverinoma yateguje ingamba zo gukemura ibibazo by’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato mu bice bitandukanye by’Igihugu ryatewe n’uko umuriro u Rwanda rukenera ugenda uba mwinshi, bitewe n’uko ubukungu buzamuka umunsi ku wundi ashimangira ko hari gahunda yo kuwihaza.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka z’ibibazo by’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko umuriro u Rwanda rukenera ugenda uba mwinshi ariko hari ingamba Guverinoma yashyizeho mu rwego rwo kuwihaza.

Yagize ati: “REG ntabwo ijyana umuriro, ntabwo yakwimana umuriro kuko irawucuruza, ni nk’uko umuntu yaba acuruza, ukavuga ngo ibicuruzwa yabyimanye. Hari ikibazo dufite dukwiye no kuba tuzi kuko Leta irimo kugishyiramo imbaraga nyinshi.

Uko ubukungu bwacu buzamuka, ni ko tugenda dukenera umuriro mwinshi kurusha uwo twakeneraga mbere. Turi gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo twihaze ku muriro dukeneye.”

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bigaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 bageze kuri 10%. Uyu munsi u Rwanda abagerwaho n’uwo muriro bageze kuri 85%.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’Abaminisitiri batandukanye muri Guverinoma