Raporo yakozwe na Loni ku ngamba zihariye zo kurinda abantu ihoreterwa rishingiye ku gitsina, yerekanye ko bamwe mu bapolisi ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura umutekano muri Haïti bafashe abakobwa bane ku ngufu biganjemo abatagira imyaka y’ubukure.
Iyi raporo iherutse gukorwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yerekanye ko abakobwa bane bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu bikozwe n’abo bapolisi barimo uwari ufite imyaka 12, 16, 16 na 18.
Abapolisi ba Kenya bageze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haïti mu 2024 ndetse igihugu cyabo ni cyo cyari kiyoboye ibindi birindwi bitandukanye byohereje abasirikare n’abapolisi bo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Kenya ifite abapolisi 1000 muri ubwo butumwa. Ni na yo yari ifitemo abantu benshi ariko umwanya wayo wo kuyobora ubwo butumwa uraza kurangira muri Mata 2026 ndetse bose yamaze kubakuraho.
Bitaganyijwe ko Tchad ari yo izasimbura Kenya kuri uwo mwanya ndetse yatangiye no kohereza abasirikare bayo n’abapolisi kuva ku itariki ya 1 Mata 2026.
Ibyo byatumye hibazwa niba abapolisi ba Kenya bakoze ibyo byaha bazabasha gukurikiranwa ariko Loni igaragaza ko bagomba kubiryozwa.
Umuvugizi w’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye,Stéphane Dujarric, yavuze ko uyu muryango uzakomeza gukurikirana ibi birego ku bapolisi bari mu butumwa bwo kurwanya amabandi muri Haïti, ashimangira ko ababikoze bagomba kubibazwa.
Ati “Turi gushyiraho uburyo bukomeye bwo gukumira ihohoterwa, gukora iperereza no gutangaza ku mugaragaro ibibazo by’ihohoterwa. Ni ingenzi kugira ngo ubwo butumwa bukorwe neza kandi bugirwe icyizere.”
Ubwo Tchad izaba iyoboye ubwo butumwa yitezweho gushyiraho ingamba zikomeye zo kwirinda ko hakongera kubaho ihohotera no guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Kenya yakiriye itsinda rya nyuma ry’abapolisi bayo bari mu butumwa muri Haïti bigaragaza ko ubutumwa bwabo bwagombaga kumara imyaka ibiri gusa.

