Arnold Schwarzenegger yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

Arnold Schwarzenegger wamamaye muri filime zitandukanye zakumzwe na benshi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu birori byabereye i Belfast, muri Irlande.

 

Ni impamyabumenyi yahawe na Ulster University. Ni nyuma y’imyaka 60 ahatsindinze igihembo kijyanye yahawe nk’ukiri muto wahize abandi mu kubaka umubiri.

Abayobozi b’iyi kaminuza bavuze ko bahaye uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri Predator, iyi mpamyabumenyi, kubera “kuzirikana umwuga we udasanzwe n’uruhare yagize mu gukora imirimo ifitiye inyungu rubanda.”

Schwarzenegger, w’imyaka 78 y’amavuko, yabwiye abitabiriye ko ubwo yitabiraga ayo marushanwa ari bwo bwa mbere yari asuye uyu mujyi wo mu Bwongereza.

Mu buryo bw’urwenya, yavuze ko yahise atangira kuvuga Icyongereza bwa mbere mu ruhame, ibyari bitaraba mu buzima bwe. Hari mu mwaka wa 1966.

Uyu mukinnyi wa filime yakomeje ijambo rye aha impanuro abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ababwira ko bagomba kugira intego zihamye z’ibyo bashaka kugeraho kuko na we byamufashije gutsinda akagera kuri byinshi.

Ati “Ikintu cy’ingirakamaro kurusha ibindi mu buzima ni ukugira intumbero igaragara y’icyo ushaka kugeraho.”

Schwarzenegger yigeze guhindura umwuga yerekeza muri politike aho yanabaye Guverineri wa Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aheruka kugaragara muri filime za nyuma yakinnyemo nk’igice cya kabiri cy’iyitwa FUBAR, iy’uruhererekane ye kuri Netflix, na ‘Terminator: Dark Fate’ yo muri 2019.

Arnold Schwarzenegger yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro