Umunyamakuru rurangiranwa Irene Murindahabi yavuze ku cyubahiro agomba TK avugako amutinya cyane kubera ibyo yamukoreye kuko yamuhesheje akazi amaze imyaka ine yose akorera ubuntu kuri RBA.
byari mu kiganiro Irene yagiranye na Taikun Ndahiro mu kiganiro yise one on one kiri mu bikunzwe mu gihugu mu gice cyacyo cya mbere Taikun yamubajije kurugendo rwe rw’itangazamakuru maze Irene Murindahabi amubwira urugendo rushaririye yanyuzemo ubwo yatangiraga umwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Irene yakomoje kukuba yarakoze kuri RBA ishami ryayo ryitwa Magic Fm igihe kigera kumyaka ine ataratangira guhembwa kugeza ubwo yahisemo kuyivaho ibyo avugako yafashijwemo na Tidjalla Kabendera.
ati” Tidjalla ntitwari tuziranye cyane ariko namenye ko kw’isango bakeneye abanyamakuru bashya mbimubwiye ngirango ansabire Jean Lambert Gatare ampe umwanya muri isango Fm ako kanya nkibimubwira yahise amuhamagara kugirango atabyibagirwa ndetse Gatare yahise ansaba kuza nkakora”.
akomomeza agira ati “umushahara banyemereye byari ibihumbi 150000 by’icyo gihe kandi yari menshi cyane rero iyo ataba we simbanaravuye mukazi k’ubuntu ngo ntangire guhembwa.
yagize ati ” sinkunda gukorana nawe kuko ndamutinya cya sinavugako ari icyubahiro gusa ahubwo ndamutinya cyane kuburyo ntabona ibihagije byo kuvugana nawe.
burya tuba tugomba kubaha no kuzirikana abadufashije kuko bahora ari abagaciro cyane ko ineza batugirira itavaho ihoraho twaba turiho cyangwa se tutakiriho

