Karongi yibasiwe nibiza kuburyo mu myaka 10 ishize byahitanye abagera ku 156

Karongi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dukunze kwibasirwa n’ibiza by’umwihariko inkangu n’umwuzure. Izo nkangu zituruka ku kuba ari akarere k’imisozi miremire, ifite ubutaka burekurana iyo bwinjiwemo n’amazi menshi.

 

Imibare y’ubuyobozi bw’aka Karere igaragaza ko mu myaka 13 ishize kibasiwe n’ibiza 647 byahitanye abantu 156.

Ni ibiza birimo imvura yaguye inshuro 233 mu buryo budasanzwe, inkangu 58, inkuba 114, inkubi z’umuyaga 127, imyuzure 27, imitingito idasanzwe yabaye inshuro eshatu, inkongi 31, gutenguka kw’ibirombe byabayeho inshuro ebyiri.

Ibiza bikomeye byabaye muri aka Karere mu myaka 13 harimo umusozi wa Karongi wo mu Murenge wa Rwankuba waridutse tariki 8 Gicurasi 2018 biturutse ku mvura nyinshi yari imaze iminsi igwa. Uwo musozi waguye ku ngo zari munsi yawo, uhitana abantu 18.

Tariki 2-3 Gicurasi 2023, Karongi yongeye kwibasirwa n’ibiza bikomeye byahitanye abantu 16.

Muri rusange ibiza byibasiye Karongi mu myaka 13 ishize byakomerekeje abantu 128, bisenya inzu 139, byangiza inzu 2.334, imyaka yari ihinze kuri hegitari 95.197, ishyamba rya hegitari 123 n’amatungo 35.

Mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, habarurwaga imiryango 800 yasenyewe n’ibiza yari ikeneye kubakirwa.

Kuri ubu imiryango 399 iri kubakirwa inzu kuri site zitandukanye zirimo iya Kayenzi iri kubakwaho inzu 190.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mezi atatu ashize batakaje abantu icyenda bazize ibiza birimo inkangu no gutwarwa n’imigezi.

Mu ngamba bafashe mu kwirinda gukomeza gutakaza abantu bazize ibiza harimo kwimura abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kubaka ibiraro byo mu kirere ku migezi yuzura igatwara abantu.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hateganyijwe kubaka ibiraro 10.

Ati “Dufite ingo 201 tugomba kwimura. Tumaze kwimura 190. Dukomeje ibarura kugira ngo tumenye abantu bose bagomba kwimuka. Abafite ubushobozi bashake inzu bimukiramo abatabufite tufafasha kubakodeshereza”.

Akarere ka Karongi kashyizeho ahantu hihariye, abantu bakurikiranira amakuru kugira ngo ahavuka ikibazo habeho gutabara mu buryo bwihuse, ndetse gateganya ahantu habiri abaturage bakwimurirwa igihe haba habaye ibiza bikomeye.

Meya Muzungu avuga ko ntawe ukwiye gushukwa n’uko amaze imyaka myinshi atuye ahantu akaba atarahagirira ikibazo ngo yumve ko ibyo bikuraho ko ari mu manegeka.

 

Abantu 156 b’i Karongi bahitanywe n’ibiza mu myaka 10 ishize

 

IVOMO/ IGIHE.COM