Muyango Claudine bwanyuma aratoboye avuga kuburaya buvugwa muri Hosting

Muyango Claudine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yateye utwatsi abavuga ko ‘Hosting’ ari uburaya, agaragaza ko bidakwiye ko akazi runaka kibasirwa kuko mu bantu bose habamo abantu bose.

 

Mu kiganiro na IGIHE, Muyango yavuze ko nta muntu ukwiye gufata akazi ako ariko kose ngo akitirire imico mibi cyane ko ahantu hose haba ibyo bita abagakora.

 

Ati “Tugiye kurebera muri ibyo, urabona kuri internet hajyaho ibintu byinshi, maze kubona ngo umwarimu yakoze ibi abanyeshuri, maze kubona abantu bavuga ngo pasiteri wanjye yankoze ibi […] ni ibintu biba wowe ubwawe wabishatse n’undi muntu, niba ushaka gutuka Muyango, byituma utuka akazi kose k’abantu benshi.”

 

Muyango atangaje ibi nyuma y’aho mu minsi ishize umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio na TV1, KNC, yumvikanye avuga ko akazi ka ‘hosting’ ntaho gataniye n’uburaya.

 

Ubwo yakomozaga ku byo KNC yatangaje, Muyango yavuze ko nta kibazo byigeze bimutera, ndetse ko atigeze anamurakarira.

 

Ati “Njye buriya nta kintu na kimwe biba bimbwiye kuko ndi umuntu utuje cyane […] buriya hari n’abantu bazi ngo mpuye na KNC wenda namurakarira, hoya rwose kuko buriya yigeze no kunyihera akazi kandi koko naragakoze mvuyeyo njya no muri ‘hosting’, ubwose yaba yarahaye akazi indaya?”