Ni Muntu ki? Menya byinshi ku buzima bwa Butera Knowless kuva mu bwana kugeza none.

Abakunzi b’umuziki nyaRwanda bazi umuhanzikazi Butera Knowless umwe mu bamaze igihe kinini bakunze

Ese ni muntu ki?

Knowless BUTERA Amazina nyakuri yiswe n’ababyeyi be ni Jeanne d’Arc Ingabire Butera) ni umuhanzi umwanditsi umuririmbyi w’umunyarwandakazi wegukanye irushanwa rya  Primus Guma Guma Supper Star yari ibaye kunshuro ya 5 (PGGSS).[1] Butera yanditse indirimbo nyinshi z’urukundo zikora kumutima yibanda kurukundo, ibibazo bigaragara muri society ndetse  n’ubuzima bwite.

 

Ibyo wamenya kubuzima bwe bwo mu bwana

Jeanne d’Arc Ingabire Butera   yavukiye mu karere ka Ruhango ubu ni umugore wa Ishimwe Clement. Akaba ari Ikinege bivuga umwana umwe wa Jean-Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje, ndetse bombi bitabye Imana. Nyina yari umuririmbyi mwiza uyobora abandi muri korari y’abadive.

 

Butera yize mu ishuri ribanza rya ESCAF Nyamirambo, mu mashuri y’isumbuye yize mu ishuri rya APARUDE muri ruhango    ndetse no muri APACE mu mujyi wa Kigali aho yize computer sciences na management.

 

Mu myakaye mito yaririmbaga muri korali . muri 2012 yatangiye kwiga kaminuza muri Kigali Institute of Science and Technology muri 2019,yasoje MBA muri Oklahama Christian University. Ubu ni mama w’abana babiri b’abakobwa bitwa Or & Inzora Butera.

 

Ubuzima bwe bwo mu Muziki

Knowless yasohoye Album ye yambere ayita , Komeza, muri  2011. Aza gushyira hanze Album ye yakabiri yise, Uwo Ndiwe, muri  2013. Knowless akorana n’umujyanama we mu muziki munzu y’umuziki ya  Kina Music.

 

Butera Knowless yakoze Ibitaramo bizenguruka Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ndetse yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mubihugubitandukanye birimo Uganda, Tanzania, Kenya, Nigeria.

 

Mu wa 2021 yasohoye indi Album nziza cyane yise InzoraIcyo wamenya cyihariye kubuzima bwe n’uko afite umugabo umwe n’abana babiri.

Ibihembo yegukanye

Knowless yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza “Best New Artist” muri 2010 cyatanzwe na Salax Awards. Mu kwa munani 2013, yaje kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Supper Star irushanwa ryahembaga akayabo ka Million 20.z’amanyarwanda.

Imbere ya Stade Amahoro y’Amahoro yuzuye abantu muri 2013 icyo gihe kandi yegukanye igihembo cya kabiri cy’umuhanzikazi mwiza nanone muri Salax Award.

tubwire undi wifuza kumenya