Aline Gahongayire Kwihangana biramunaniye agaragaza urwo yakunze Abasore bamavubi

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana Aline Gahongayire kwihangana byanze maze agaragaza urukundo akunda abakinnyi b’Amavubi baherutse gutwara igikombe cya FIFA Series mu itsinda B cyaberaga mu Rwanda bakongera guha ibyishimo Abanyarwanda by’umwihariko abakunda umupira w’amaguru kubwo Intsinzi bataherukaga.

Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo abasore batatu babiri ni impanga bose bose bakuriye ku mugabane w’uburayi maze barererwa mu makipe y’ibihangange bituma bagira ubuhanga mugukina umupira w’amaguru.

Benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye aba bakinnyi b’abahanga cyane ndetse na Aline gahongayire aza kubigarukaho ubwo yari mu kiganiro na MIE kwa Irene Murindahabi.

Aline yavuze ko atari azi ko mu mupira w’amaguru habamo abatipe beza nkakuriya basa neza kandi b’abahanga cyane maze avuga ko bariya basore batatu ari ishema ry’u Rwanda.

ibi kandi abihuriraho n’ibindi byamamare birimo na MUTESI Scovia umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’abanyamakuru bigenga RMC wavuze ko intanga zabyaye aba bahungu uko ari batatu zari nziza cyane kandi ari ingira kamaro cyane ku Rwanda.