U Bushinwa bugiye guca ibyo kubika ivu ry’imirambo mu nzu, nyuma y’uko bubonye ba nyir’abanyu bapfuye baba badashaka kwishyura amarimbi kubera ko aba ahenze.
Iri tegeko rizakuraho ibyo kubika ivu ry’imirambo yatwitswe muri za ‘appartements’ zabugenewe.
Ribuza ibyo gushyingura mu nzu zagenewe guturamo hagamijwe kubikamo ivu cyangwa gushyingura ibindi bice by’umuntu ahataragenewe irimbi.
Ni ibikorwa byari bimaze gufata indi ntera kubera ko amarimbi akosha mu Bushinwa.
Abashinwa bagaragaza ko kugura inzu bakazigira izo kubikamo amarimbi bihendutse kurusha gushyingura mu buryo busanzwe.
Izi nzu zizwi nka ‘bone ash apartments’ ni izitabamo abantu zahinduwemo izikorerwamo imigenzo ikanabikwamo ivu ry’abapfuye bakomokamo.
Abashinwa bari gufatirana iby’uko inzu zihendutse zikomeje kugabanyuka mu gaciro, aho mu 2025 agaciro kazo kagabanyutseho 40% ugereranyije no mu 2021.
Biri kuba mu gihe irimbi ryigonderwa n’umugabo rigasiba undi ndetse bigasa nko kurikodesha kuko nyuma y’imyaka 20 amategeko ajyana n’ibyo kurikodesha avugururwa.
Nko kubona ahantu ho gushyingura mu irimbi rya Changping Tianshou riri i Beijing, bisaba hagati y’Amayero 1.259 n’Amayero 25.217.

