Somaliland yiteguye kwakira Depite Ilhan Omar, Trump namwirukana

Somaliland yatangaje ko yiteguye kwakira Depite Ilhan Omar mu gihe yaba yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, kubera ibyaha ashinjwa.

 

Uyu mugore ufite inkomoko muri Somalia ndetse akaba umwe mu bakomeje mu ishyaka ry’Aba-Democrates, yagiye ashinjwa na Trump uburiganya mu buryo yabonyemo ubuhungiro muri Amerika.

Ibyaha by’uburiganya ashinjwa byongeye kugarukwaho na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance mu kiganiro na Benny Johnson.

Aha yavuze uburyo uyu mugore akorana bya hafi n’imitwe y’abambuzi ifite imizi muri Somalia.

Ati “Ilhan ntakabuza yagize uruhare mu byaha by’uburiganya byibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yanakomoje ku buryo hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ibyo Ilhan Omar yari azi byerekeye uburiganya bwabereye muri Leta ya Minnesota, avuga ko yagizemo uruhare.

Icyo gihe miliyari z’Amadolari yari agenewe imiryango ikennye muri Amerika zaranyerejwe, benshi mu batawe muri yombi ni abimukira b’Abanya-Somalia.

Uyu mugore yanashinjwe ibyaha by’ibinyoma bigendanye n’urushako rwe rwa mbere na Ahmed Nur Said Elmi, umuturage w’u Bwongereza.

Umwe mu bayobozi b’umuryango w’Abanya-Somalia muri Minneapolis, Abdihakim Osman yabwiye Daily Mail mu 2020, ko yibuka uyu mugore nk’uwakuriye muri Minnesota mu myaka ya 2000, aho yavugaga ko Elmi ari musaza we utuye mu Bwongereza ari gushakira ibyangombwa byo gutura muri Amerika.

Hibazwa uburyo yaba yararongowe n’umuvandimwe we, niba n’ubu bukwe bwari bwemewe n’amategeko.

Somaliland yatangaje ko yiteguye kwakira Ilhan Omar igihe yakwirukanwa ku butaka bwa Amerika kubera ibyaha ashinjwa.

Intara ya Somaliland yiyomoye kuri Somalia mu 1991, yiyita intara yigenga, ariko hari ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitayemera nk’igihugu cyigenga.

Ilhan Omar na we ari mu barwanyije ko Somaliland iba igihugu kigenga.

Abinyujije kuri X, Omar yagize ati “Gusubizwa mu gihugu? mwaba mwohereje Igikomangomakazi mu bwami bwacyo.”

Uyu mugore ahakana ibirego byose ashinjwa aho avuga ko nta shingiro bifite, akanavuga ko Donald Trump ukunze kumushyira mu majwi nta yindi mpamvu ifatika afite usibye kumwibasira.

Somaliland yiteguye kwakira Depite Ilhan Omar, Trump namwirukana