Karongi: Hakenewe meterokibe ibihumbi 20 z’amazi ku munsi

Abaturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko mu bibangamiye isuku n’isukura muri aka karere harimo ibura ry’amazi rya hato na hato akenshi riba batabimenyeshejwe, bagasaba ko mu gihe amazi agiye kubura bajya bamenyeshwa kugira ngo bavome ayo baza gukoresha mu gihe bategereje ko agaruka.

 

Mutuyimana Séraphine wo mu Kagari ka Ruragwe Umurenge wa Rubengera yabwiye IGIHE ko amazi bayabona rimwe na rimwe.

Ati “Hari nk’igihe mba nateguye ko ndibumese nafungura kuri robine ngasanga amazi yagiye. Icyo gihe biba binyiciye gahunda kandi binagize ingaruka ku isuku badushishikariza”.

Hakizimana Jean Claude wo mu Kagari ka Gitarama avuga ko hari igihe bamara icyumweru batarabona amazi aho batuye bigatuma bakoresha amazi y’umugezi wa Nyabahanga.

Ati “Turasaba ko bajya baduha ingengabihe y’igihe amazi ari bubonekere n’igihe ari bugendere kugira ngo bidufashe kuyacunga neza”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’Isukura, WASAC Group mu Karere ka Karongi, Uwimana Jeannette, yavuze ko impamvu abaturage b’aka karere badahorana amazi umunsi ku wundi biterwa n’uko amazi atunganywa ari make mu karere bagereranyije n’amazi akenewe ku munsi.

Ati “Ku munsi abatuye Akarere ka Karongi bakenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 20, ariko atunganyije tubona ku munsi ni meterokibe ibihumbi 13”.

Uwimana umaze igihe gito atangiye inshingano zo kuyobora Wasac Group mu Karere ka Karongi, yavuze ko bagiye kwikubita agashyi abaturage bakajya bahabwa ingengabihe y’isaranganya ry’amazi, ariko asaba n’abaturage ko aho bishoboka bagura ibigega byajya bibafasha mu kubika amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko ikibazo cyo gusaranganya amazi kizakemuka guhera muri Mata 2026 kubera ko hari uruganda rushya rw’amazi ruri kubakwa mu Murenge wa Rubengera ruzajya rutanga meterokibe 13.000 ku munsi.

Mu Karere ka Karongi kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amazi bigeze kuri 96%.

Mu Karere ka Karongi hakenewe meterokibe ibihumbi 20 z’amazi ku munsi