Nyagatare: Ubujura bw’amatungo magufi butuma bararana na yo mu nzu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare bavuga ko bugarijwe n’abajura b’amatungo magufi cyane ihene, aho kugira ngo bayarinde bibasaba kurarana na yo mu nzu zabo bararamo.

Aba baturage bavuga ko ari henshi abajura bamaze gutwara ihene zabo yewe n’ushatse kubabuza ibyo bikorwa bibi, bakamugirira nabi. Ibi ngo bituma bahisha amatungo yabo ndetse nijoro bakaziraza mu nzu.

Mukeshimana Verediyana yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ibintu biri gukorwa n’abajura byadukuye umutima. Ubushize bateye kwa Kibati batwara ihene zabo. Mu minsi ishize bagabye igitero kwa Alex batwara ihene, inkoko, banatera ba nyir’urugo ibyuma, baranabatema hafi kubavutsa ubuzima.

Ejobundi batwaye izo kwa Nalongo. Ubwoba ni bwinshi ko ari njyewe utahiwe.”

Uyu mukecuru avuga ko bamaze igihe bamugenzura. Ati: “Ubu mu masaha ya samunani z’ijoro twumva abantu bazenguruka inzu kuko baba baranetse ko dufite ihene. Ibi rero byatumye ku manywa tuhisha mu gikari tukazahirira hanyuma nijoro nkazishyira mu nzu turaramo.

Gusa nabwo dufite ubwoba ko bazazidutsinda hejuru.Turambura shitingi kuri sima zikararaho mu gitondo tukazisohora.”

Habimana Erneste utuye mu Mudugudu wa Busana, akagari ka Barija na we agira ati: “Inaha ntiwatinyuka kuraza ihene mu nzu yazo.

Baraza bakayitwara. Ni ikibazo kitubangamiye kuko ubwabyo no kurarana n’amatungo mu mazi turimo harimo n’abana bishobora kudutera indwara. Ariko nta yandi mahitamo, ihene zirahenze.

Reba ufite ihene 3 bakazitwara zagura nk’ibihumbi 400. Biratugumuye cyane Abaturage bifuza ko ikibazo cyabajura bababuza amahwemo cyahagurukirwa n’ubuyobozi hakarebwa niba babacogoza.

Mugabo Shabani ati: “Harebwe icyakorwa ngo aba bajura bakumirwe. Byaturuka ku bufatanye

bw’abaturage n’ubuyobozi kandi abafashwe bakajya bahabwa by’intangarugero.”

Nyagatare Uwambayingabire Claire umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare avuga ko hari gushyirwa mu ngamba zo gucunga umutekano ku bufatanye bw’abaturage n’amarondo y’umwuga.

Ati: “Turi gushyira imbaraga mu kunoza amarindo y’umwuga kugira ngo iki kibazo cy’abajura gihagarare.Kunoza imikorere y’amarondo byadufasha kuko nkaho dufite irondo rikora kinyamwuga mu mujyi wa Nyagatare byatanze umusaruro.

Ubuyobozi bunasaba abishora mu bikorwa byo kwangiriza abaturage kubihagarika kuko bihabanye n’indangagaciro kandi bikaba bigize ibyaha bahanirwa n’amategeko.

Abaturage bararana n’amatungo kubera abajura babazengereje
Abaturage bahisemo kurarana n’amatungo bayahungisha abajura

Ivomo/Imvaho nshya