Byagaragaye ko abarenga 9000 bakora Uburaya mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine yavuze ko abakora uburaya mu Mujyi wa Kigali bamaze kurenga 9000 kandi ko ari ikintu gisaba kubanza gukemura ibibazo biri mu miryango kugira ngo na cyo gikemuke.

 

Ni mibare yatangaje ubwo yari mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge yabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2026.

Abakora uburaya bazwi muri Kigali bamaze kwiyongera kuko mu 2022 imibare yakusanyijwe n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), yagaragaje ko abakora uwo mwuga bazwi barengaga 7000.

Mu kiganiro cyagarukaga ku kubaka umuryango mwiza, Visi Meya Urujeni yagaragaje ko iyo mibare y’abakora uburaya muri Kigali yiyongereye kandi ko ari ikibazo gishingiye ku burere bwo mu miryango.

Ati “Mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali abakora uburaya twasanze barenga 9000 kandi abarenga 4000 ni abo mu Karere ka Nyarugenge. Ni ibintu usanga bishingiye ku burere kuko umubyeyi ntashobora gutanga icyo adafite aba agomba kuba na we yararezwe. Iyo miryango dufite rero na yo itararezwe dukwiye kuyegera kugira ibanze ihindure imyumvire.”

Visi Meya Urujeni yagaragaje ko igishoboka ari ukwegera imiryango bakayifasha binyuze muri gahunda zo kurwanya ubukene noneho ikabasha gufasha abana bose kwiga kuko byagaragaye ko abatari mu ishuri ari bo bavamo abashobora kuvamo abishora muri izo ngeso mbi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yavuze ko kuba hari abakora uburaya atari ikintu gishimishije na mba kandi ko usanga abenshi mu bisanga muri uwo mwuga no mu miryango yabo hari ikibazo.

Yongeyeho ko uretse kubigisha babashishikariza kureka uwo mwuga hari na gahunda yo kubaremera ngo babone ibindi bakora byatuma batongera kwisanga muri uwo mwuga.

Ati “Ririya barura rikorwa ryari rigamije kutwereka abafite icyo kibazo kugira ngo turebe uko tubafasha. Tugira gahunda yo kubafasha kubona ibindi bakora ndetse hari n’abatangiye kubireka twizeye ko bazagira uruhare no mu kwigisha bagenzi babo ibyiza byo kutaguma muri uwo mwuga.”

Icyo kibazo cy’abakora uburaya n’ibindi byugarije umuryango birimo abana bagwingira, ni bimwe mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabweho ubufatanye mu kubikemura mu rwego rwo kubaka umuryango uteye imbere kandi uboneye.

Abakora uburaya mu Mujyi wa Kigali barenze 9000