Nubwo mukunda akaririmbo kamwe kamwe ariko ngewe ndabaha Album kandi munyitege mubitaramo bya Bruce Mellodie bizenguruka Igihugu

Umuhanzi MUGISHA Benjamin wamenyekanye nka The Ben akaba umwe mu bahanzi bakomeye cyane  mu muziki w’u Rwanda na Afurika muri rusange yatangaje ko mu minsi iri imbere azasohora album nshya ndetse we na Bruce Melodie biteguye gushimisha Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.

 

Uyu muhanzi uheruka mu gitaramo The Nu Year Groove cyabereye muri BK Arena yabwiye IGIHE ko yakuze afite inzozi zitandukanye nk’abandi bana nyuma yisanga mu akora umuziki, gusa ibyo kuba icyamamare atari ibintu yumvaga ko bizagerwaho.

IGIHE: Hari abato mu rubyiruko bakumenye usanzwe uri icyamamare. Wakuriye mu buhe buzima?

The Ben: Ben mbere y’uko yamamara yari umwana nk’abandi, ukina, nakundaga umupira w’amaguru cyane, nakundaga kuba ndi iruhande rw’abana bagenzi banjye, imikino yose watekereza abana bakina narayikinnye, nayigaragayemo.

Hanyuma amashuri yagiye asa nk’aho asobanura icyo ngomba gukora. […] Ikindi kintu nakomeje kuregwa mu bwana ni ubukubaganyi. Ntekereza ko n’abana twiganye barabizi, bari banziho gukubagana.

Mu mashuri yisumbuye ni ho natangiye kugira ibintu bibiri nakunze cyane. Nakundaga umupira w’amaguru cyane ni iby’abana bose, hanyuma hazamo n’ikintu cyitwa umuziki. […] Ndi umuntu ukunda abantu, nahoze ndi umuntu ukunda kuba ndi kumwe n’abantu, nyuma iby’umuziki bizamo.

Mu 2010 wagiye kwiga muri Amerika utinda yo bamwe bagira ngo watuye yo. Icyemezezo cyo gutaha wagifashe ute?

Gutaha rero, mvugishije ukuri ntabwo nigeze menya igihe natahiye ndarahiye. Kuko ubwo nagarukaga bwa mbere mu 2016, ndamutse mvuze ngo ni cyo gihe nanagarutse ntabwo naba mbeshye. Kuko ni bwo natangiye gukora ingendo ngenda ngaruka.

[…] Mu 2019 COVID-19 insanga hano, mpaguma imyaka ibiri. Ni bwo bwa mbere nari mpagumye imyaka ibiri. Nibwo natangiye kwibaza nti ‘‘Ubundi kubera iki mba hariya?’’ muri COVID-19 kuko namaze imyaka ibiri ndi hano, ndi gukora ibintu bitandukanye hano, ni bwo nabonye ko naguma hano.

Ni ayahe masomo wakuye muri ‘The Nu Year Groove 2025’ wahuriyemo Bruce Melodie?

Uretse ‘propaganda’ yakozwe na bamwe mu bantu, ntabwo ndi bujye mu kubavuga amazina, bagenzwaga n’ibitari byiza. Ariko icyo twatanze twebwe ndetse cyanagezweho, ni ibyishimo. Ni ibyishimo kandi byatanzwe ku rwego rwo hejuru. Muri make umuntu wese waje muri Arena yumvaga igitekerezo cya The Nu Year Groove.

Icyo kwigiraho nta kindi mu by’ukuri ni ukumenya neza ko ubutaha imbogamizi twagize, uko twarwanya ‘propaganda’ nto twagize zidafite akamaro. Ibyo ni byo umuntu yiga. Gusa ibyo kwiga bihoraho, iteka n’iyo ukoze ikintu ku rwego rwo hejuru kikaba cyiza, ukomeza kwiga.

Uyu munsi umubano wawe na Bruce Melodie umeze ute?

Bruce ni Umunyarwanda mugenzi wanjye dusenyeye umugozi umwe wo kumenya neza ko ibi dukora cyangwa se uruganda rw’ubuhanzi rwacu ruzamuka rukagera ku rwego rwa Nigeria ndetse rukanazirenga, tugomba kuba turi ku murongo umwe.

Icyo wenda natindaho ni ‘ntabwo tuvugana cyane’, ariko muri ‘The Nu Year Groove’, mbese muri ruriya rugendo muri ‘The Nu Year Groove’ twaraganiriye cyane, ndetse nasobanukiwe byinshi kuri Bruce […] yasobanukiwe byinshi kuri njyewe, ibi ni ibiganiro twagiye tugirana nyuma, ni umugabo wiyubashye ukunda igihugu, ukunda kubona ibintu byacu biyobora iby’abandi.

Wowe na Bruce Melodie mugeze he imyiteguro y’ibitaramo muteganya guhuriramo?

Ibyishimo byatangiwe i Kigali, ni byo byishimo dushaka gutanga mu zindi ntara ndetse no ku rwego ruri hejuru cyane. Kuko byo wenda bizaba noneho biri kuri za stade nini, atakira gusa ibihumbi 10 by’abantu, ashobora kwakira ibihumbi 30, ibihumbi 100 by’abantu, rero urumva ko bizaba biri ku rwego rwo hejuru.

Kuba warashatse ukanabyara ubona byarazanye izihe mpinduka mu buzima bwawe?

Mu gushaka, ahari mbere y’uko hazamo umwana, mu gushaka hazamo akantu ko kwibutsa ko ubuzima bwawe bwari ubwawe wenyine, ariko ntabwo bukiri ubwawe wenyine […] ukitwararika.

Noneho iyo hajemo umwana rero, umwana nk’ubu birangora, bibaho ariko bibaho nka 0,1% kuva mu rugo Luna agisinziriye, birangora. Ngomba gutegereza ko abyuka nkamuteruraho gato, nkamugendeshaho gato, nkamukinishaho gato nkabona kugenda.

Uba wumva ushaka kubyara abana bangahe?

Mbere ya byose nkunda abana, rero ntabwo mbizi. Ahari bane, batanu. Yego.

Wasubiza iki abagushinja kudakora indirimbo nyinshi?

Iyo babidushinja ntabwo ari uko baba batwanze, mu bundi buryo ni urukundo. Bashaka kukumva, baragukumbuye wenda, ariko icyo bikora iyo ugendeye ku gitutu cyane bigukoresha ibirenze ibyo wagatanze, niba uzi ibyo ndi kuvuga.

Rero cyane cyane nkanjye, njyewe ubundi nkanjye ndi ‘company’ yanjye ubwanjye, ‘company’ ni njyewe, rero nta yindi ‘company’ yiyomeka kuri njyewe kugira ngo nkore ibyo ngomba gukora. Ishoramari ni njye urikora, kandi nshimira Imana ko mbasha kubikora.

Abafana bawe ubateganyiriza iki nko mu myaka itanu iri imbere?

Bashonje bahishiwe, kuko muri uyu mwaka mu bijyanye n’indirimbo tuzashyira hanze ‘album’ nshya, ndabizi ko kenshi bakunda imwe kuri imwe, turakora ‘album’ cyangwa se EP, kuko indirimbo zose zirateguye zarakozwe rero turashaka igihe cyo kuzisohora gusa.

Naho mu buryo bw’ibitaramo, ‘The Nu Year Groove’ y’uyu mwaka ni ikindi kindi. Ni ikintu bazibuka mu myaka myinshi iri imbere. Ikindi kandi mfatanyije n’umuhungu wanjye Bruce (Melodie), turaje mu ntara z’igihugu, rero bagomba kwitegura.

Ese ntabwo wowe na Bruce Melodie mujya muganira ku mushinga wo kuzakorana indirimbo?

Ntiwamenya! Iyo abantu bakiri munsi y’Ijuru ibintu byose birashoboka