Niwe munyarwenya wa mbere mu Rwanda wujuje 1M Subscribers kuri youtube

Umunyarwenya NIYITEGEKA Gratien wamamaye nka Seburikoko, Sekaganda, papa sava n’andi.. akaba ari mubakunzwe cyane muri iyi minsi yaciye agahigo kagerwaho nabake mubakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda by’umwihariko mubanyarwenya cyangwa abakinnyi ba cinema niwe ubaye uwa mbere kuzuza Miriyoni y’abamukurikira kuri Youtube channel ye yitwa NIYITEGEKA Gratien.

NIYITEGEKA Gratien yamenyekanye bwa mbere muri film yitwaga zirara zishya yakinagamo yitwa SEKAGANDA akaba yarajemo asimbura KANYOMBYA warugize impamvu zituma adakomeza gukina muri iyi film uyu mugabo rero wari umaze kwamamara mubisigo n’imivugo ikakaye kubitekerezo bitari bimenyerewe yabonywe nk’uwakitabazwa akajya muri iyi film.

iyi film yatumye NIYITEGEKA Gratien amenyekana cyane binatuma inzu ya cinema yari iri gutangira ibikorwa byo gutunganya cinema ya zacu tv imubona maze batangirana umushinga wa film ya SEBURIKOKO film nayo yakunzwe cyane inamufungurira amarembo yo kurushaho gushinga imizi muri cinema nyarwanda.

Gratien yashinze umuyoboro wa Youtube awita NIYITEGEKA Gratien maze akajya anyuzaho inkuru z’umukinankuru witwa PAPA SAVA  iyi yaje igakundwa cyane ndetse ikamufasha kurusha ho kwaguka no kubona ibiraka byinshi.

kuri ubu uyu muyoboro wamaze kuzuza Milion yabakanze ho subscription ibi bituma arushaho kuguma ari uwambere cyane ko ntawundi uragera kuri icyo kintu ndetse ukurikiranye ubuzima bwa NIYITEGEKA Gratien bikwereka ko kudacika intege bishobora gutuma isaha kw’isaha wazagera kunzozi zawe.