Ndindabahizi Emmanuel wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza Bénin

Ndindabahizi Emmanuel, wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi, yapfiriye muri gereza muri Bénin ku wa 5 Ukwakira 2025 ahagana saa 16:30 z’amanywa.

Iby’urupfu rwe byatangajwe n’Umwanditsi w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Aboubacar M. Tambadou. Uyu mugabo wari umaze imyaka afungiye i Cotonou, yapfuye afite imyaka 75.

Yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzania, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Yatawe muri yombi mu 2001, aburanishwa mu 2004, hanyuma mu 2009 yoherezwa muri Bénin gusoreza igihano cye.

ICTR yasanze Ndindabahizi yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho yari akomoka. Yahamijwe kuba yarateye inkunga ibitero byahitanye Abatutsi ibihumbi bari bahungiye ku mugozi wa Gitwa, ndetse amagambo ye nka Minisitiri akaba yarabaye imbarutso y’ubwicanyi bw’indengakamere.

Ndindabahizi yavutse mu 1950 muri Komini ya Gitesi, Perefegitura ya Kibuye (ubu ni Akarere ka Karongi). Amashuri abanza yayize muri Kirambo na Nyagato, akomereza ayisumbuye i Shyogwe hagati ya 1964 na 1967, nyuma yiga muri Collège Officiel de Kigali kuva 1967 kugeza 1970. Yarangije Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1974 afite impamyabumenyi mu Bukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, nyuma yaho abona indi mpamyabumenyi mu Miyoborere mu 1976.

Mu rugendo rwe rw’akazi, yakoreye ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga. Yabaye umuyobozi ushinzwe imari muri Trafipro (1976–1981), akomereza muri Electrogaz (1981–1985) nk’ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Kuva 1985 kugeza 1991, yabaye umuyobozi w’ishami ry’imari imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Igenamigambi, hanyuma hagati ya 1991 na 1992 aba umujyanama mu kigo cyigenga cy’ubugenzuzi bw’imari, Audico.

Mu bya politiki, Ndindabahizi yinjiye mu Ishyaka PSD mu 1992, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo muri Kibuye mu 1993. Uwo mwaka ni na wo yatorewe kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Imari, umwanya wa kabiri ukomeye muri iyo minisiteri.

Nyuma ya Jenoside, yakomeje kwihishahisha kugeza afashwe, aburanishwa, kandi agakatirwa.Ku itariki ya 9 Mata 1994, Ndindabahizi yarahiye nka Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi, umwanya yakomejeho mu gihe cyose cya Jenoside kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo iyo guverinoma yahungaga igihugu.

Yaje guhungira i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahise atangira urugendo rwo kwihisha ubutabera mpuzamahanga.Urupfu rwa Ndindabahizi rubaye nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ndetse n’imyaka 21 nyuma y’aho ahamywe ibyaha bikomeye n’urukiko mpuzamahanga.

Ni umwe mu bayobozi bo hejuru mu gihe cya Jenoside baburanishijwe kandi bagakatirwa n’inkiko mpuzamahanga, akaba apfiriye atarigeze yemera uruhare rwe mu byaha yahamijwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *