Mu ijoro ryo ku wa 27 werurwe nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yacakiranaga n’ikipe y’igihugu ya Grenada maze ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinda iya Grenada ibitego bine kubusa ibi byabaye impamvu y’ibyishimo bisesuye ku banyarwanda cyane ko intsinzi batayiherukaga by’umwihariko intsinzi nk’iyi aho Amavubi atsinda ibitego byinshi ni agashya.
abantu benshi bagaragaje imbamutima zabo kubera uyu mukino by’umwihariko abakinnyi umutoza n’abafana Umutoza w’ikipe yigihugu y’umupira w’amaguru Stephen Constantine yatangaje ko aya atari y’amavubi azwi afatwa kwa kundi ahubwo ari amavubi mw’isura nshya kandi ifite imbaraga n’ubushake biri kurwego rwo hejuru
Abakinnyi nabo baramukiye mu muganda kuri hotel nshya ya FERWAFA aho banaganiririzaga abanyamakuru batandukanye BIZIMANA djihad yabwiye umunyamakuru wa SK FM ko ikipe urwanda rufite muri iyi minsi ari ikipe itanga ikizere cyane.
Umuyobozi w’urugaga rw’abanyamakuru bigenga RMC MUTESI Scovia yagiye mukiganiro yambaye isafuriya mu mutwe ndetse afite n’umwuko mu kiganiro kuri Television igihari rero ni uko abanyarwanda bakunda ikipe yabo ndetse baniteguye kuyishyigikira yo icyo isabwa ni ugutsinda gusa intsinzi y’amavubi rero ni ikintu gikomeye cyane mu rwanda kuko abanyarwanda baba banyotewe gukobona ikipe yabo itsinda.
