Umujyanama wa Prezida wa Leta Zunze ubumwe za America Donald Trump, Marco Rubio agisohoka mu cyumba cyaberagamo inama ihuza ibihugu by’ibihangange byibumbiye mu muryango biwita G7 yaganiriye n’itangazamakuru maze ababwira uko byifashe kurugamba Leta zunze ubumwe za America ihanganye mo na Iran avugako iyi ntambara aho kugirango izarangire mu mezi nk’uko abenshi babitekerezaga ahubwo izarangira mu byumweru.
ubusanzwe iyi inama ihuza abakuru b’ibihugu cyangwa intumwa zabo mu bihugu bya Leta zunze ubumwe za America , Ubwami bw’ Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage, Kanada, Ubuyapani, ariko iyi nama initabirwa n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.
ni inama igamije kurebera hamwe aho isi irikwerekeza by’umwihariko mu bukungu, intambara hirya no hino kw’isi ndetse n’ihindagurika ry’ikirere ni umuryango w’ibihugu by’ibihangange kw’isi aba barahura bakareba ibibazo ndetse bakanashyiraho imirongo ngenderwaho y’uko byakemuka ndetse bakanabitorera umuti.
iyi nama rero bimwe mubyo yagarukagaho harimo n’intambara yo mu burasirazuba bwo hagati cyane ko iyi ntambara iriguteza ikibazo gikomeye cyane cy’ubukungu ndetse ikanateza urwikekwe mu bihugu by’ibihangange.
Rubio yatangaje ko iyi ntambara igiye guhagarara byihuse kurenza uko abantu babikekaga ndetse ko America iri kwitwara neza kumirongo yimbere kurugamba .
ni mugihe kandi Trump akomeje kwemeza ko ari mubiganiro na Iran maze yo ikamuha inkwenene ivugako ntabiganiro barmo.
