Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainelugaba akaba n’umuhungu wa Nyakubahwa Prezida wa repubulika ya Uganda Yowel Kaguta Museveni yavuzeko Isi irambiwe Intambara yo muburasirazuba bwo hagati maze avugako ikwiye guhita ihagarara ndetse vuba nabwangu bitabaye ibyo Uganda igashyiramo ukuboko kwayo.
ni mubutumwa yanyujije kurukutarwe rwa X Twitter maze avugako bitumwikana ukuntu iyi ntambara imaze igihe kingana gitya America na Isilayeli batarayitsinda ahera ko avugako iyi ntambara ikwiye guhita ihagarara ndetse mu biganiro biganirwa ntihazemo gusenya cyangwa gutsinda isilayeli kuko nibigenda bityo azashyiramo ukuboko kwe maze agakora ibyananiranye.
uyu mugabo asanzwe yandika ibintu kuri X bigateza benshi urujijo byumwihariko kubijyanye n’umutekano w’ibihugu mpuzamahanga.
iyi ntambara ikomeje guteza ubukene bukomeye isi yose muri rusange by’umwihariko Leta zunze ubumwe za America bigaragara ko ikijyanye no guhungabanya ubukungu bwa Amerika binyuze mu muhora wa hormuz bigaragara ko ariyo ntwaro ikomeye cyane Iran ifite kurenza n’izindi ntwaro kirimbuzi yaba yarakoze.
ariko kandi America ikomeje kugaragaza ko ikeneye ko habaho ibiganiro ndetse abakurikirana iby’iyintambara bakaba bemezako Iran yamaze gutsinda iyi ntambara.
tubwire wowe ububona Uganda ifite ubushobozi bwo kwivanga muri iyi ntambara iri kubera muburasirazuba bwo hagati?
