Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemeje burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere ubuhinzi, y’amafaranga angana na miliyari 92,9 Frw azifashishwa muri gahunda yo kuhira i Kayonza mu cyiciro cya kabiri (KIIWPII).
Amasezerano ya mbere u Rwanda na IFAD byayasinyanye ku wa 17 Ukuboza 2021.
Mu nkunga ya mbere ingana na miliyoni 62 z’Amadolari y’Abanyamerika, umushinga uri guteza imbere kuhira imyaka ku buso bungana na hegitari 1. 263, burimo hegitari 40 z’ibishanga na hegitari 1. 223 z’imisozi.
Inguzanyo y’inyongera iri mu byiciro bibibiri, harimo amasezerano y’inguzanyo y’inyongera ya mbere, ingana na miliyoni 50,9$ ni ukuvuga arenga miliyari 74,3 Frw n’amasezerano y’inguzanyo y’inyongera ya kabiri ingana na miliyoni 12,7$ agera kuri miliyari 18,5 Frw.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko iyo nguzanyo izishyurwa mu myaka 40, izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 10 kandi ku nyungu ya 0% mu gihe inyongera ya kabiri izishyurwa mu myaka 30.
Umushinga wo kuhira no gufata neza amazi mu buryo buhuriweho wa Kayonza (KIIWP2) watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 5 Mata 2022, ukaba ugomba kurangira ku itariki ya 30 Kamena 2028.
Ushyirwa mu bikorwa mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza yibasirwa cyane n’amapfa.
Aka gace katoranyijwe hashingiwe ku kuba gafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’amapfa y’igihe kirekire, ubukene bukabije ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yagaragaje ko mu bihe by’amapfa biheruka Leta yagobotse abaturage.
Ati “Mu bihe by’amapfa biheruka, hifashishijwe imyaka ibikwa mu bigega bya Leta mu kugoboka abaturage batuye muri aka gace. Nubwo bimeze bityo ariko, ako gace gafite ubushobozi bwinshi bw’amazi butarabyazwa umusaruro uko bikwiye.”
Yakomeje ati “Ayo mazi aramutse abyajwe umusaruro neza, byafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihaza mu biribwa no guteza imbere imirire myiza.”
Yasobanuye ko imyaka yangirikira mu bigega nyuma yo gusarura cyane cyane ibigori, itera igihombo gikomeye ku bahinzi bigatuma bacika intege.
Kugira ngo ibi bibazo bikemuke, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo yo kuvugurura no kurushaho kunoza ibikorwa by’ubuhinzi, yahisemo gushyiraho igice gishya
mu mushinga wa kabiri wo kuhira no gufata neza amazi muri Kayonza, kigamije kugabanya igihombo giterwa no kwangirika kw’ibigori no gufasha abahinzi bato kubona isoko ry’umusaruro wabo.
Ibyo umushinga ugamije
Intego y’uyu mushinga ni ugufasha mu kugabanya ubukene mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda yibasirwa cyane n’amapfa.
Ugamije kandi kongerera abahinzi bato ubushobozi bwo guhangana n’amapfa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kongera umusaruro w’ibihingwa bisanzwe no kongera imbaraga mu ihingwa ry’ibihingwa bitoranyije byinjiriza abahinzi amafaranga, amatungo no kunoza uburyo bwo kubona isoko n’iterambere.
Kabera yavuze ko uwo mushinga uri mu bice bine kongera imbaraga zo guhangana n’amapfa, Inkunga igenewe iterambere ry’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, iterambere ry’inzego n’ubuhuzabikorwa bw’umushinga n’inkunga ya FARM P3.
Mu gice cyo guhangana n’amapfa hateganyijwe ibikorwa bigamije kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’amapfa binyuze mu gusana no kubungabunga imisozi imanukaho amazi, guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka no guteza imbere uburyo n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu buhinzi bushingiye ku bumenyi mu by’ikirere.
Umusaruro witezwe ku gice cya kabiri ni iterambere ry’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, uzarangwa no kongera umusaruro ugurishwa ndetse no guhuza abahinzi n’amashyirahamwe ku ruhande rumwe, na serivisi n’amasoko ku rundi ruhande.
Amashyirahamwe n’amashuri y’imyuga ishingiye ku buhinzi bukorerwa mu duce twuhirwa kimwe no mu misozi imanukaho amazi bizaba impamvu zizashingirwaho serivisi zo muri iki gice.
Ibikorwa byo mu gice cya gatatu bizaba bigizwe no gushyigikira iterambere rya gahunda n’iterambere ry’inzego, guhuza ibikorwa by’umushinga, gukurikirana no gusuzuma
ibikorwa by’umushinga, imicungire y’ubumenyi kimwe n’itumanaho n’ibijyanye n’ubutabazi bwihutirwa.
Inkunga ya FARM P3, harimo ukugabanyuka kw’igihombo kibaho nyuma y’isarura ry’ibigori, kwiyongera k’ubwitabire bw’abahinzi mu guhinga soya, no kongera imbaraga mu gufasha amakoperative kubona isoko.


