Kugirango abashe kureba Igikombe cy’Isi yagurishije inzu ye.

Umufana ukomeye w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza uzwi nka Andy Milne, yatangaje ko ari kugurisha inzu ye kugira ngo abone amafaranga azamujyana mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

 

Uyu mugabo w’imyaka 62 yamenyekanye mu Gikombe cy’Isi cya 2022 ubwo yari muri Qatar, icyo gihe akaba yarifotoje ifoto yambaye umwambaro wa Three Lions afite Igikombe cy’Isi cy’igikorano.

Milne, utuye muri Thailand yahoze ari umwarimu ariko ayoboka inzira yo gufana, ndetse mu 2024 yari mu bitabiriye ibihembo bya BBC Sports Personality of the Year.

Kugeza ubu amaze kureba amarushanwa y’Igikombe cy’Isi inshuro umunani, harimo inshuro zirindwi yarebye iy’abagabo ndetse na rimwe yarebye ry’abagore.

Aganira n’ikinyamakuru Mirror, yagize ati “Nashyize inzu yanjye ku isoko kugira ngo nzitabire Igikombe cy’Isi. Ubushize muri Qatar nakoresheje amafaranga nari narizigamye, ariko mfite inzu imaze imyaka 27, ni cyo gihe ngo na yo nyikuremo amafaranga.”

Kugira ngo azakurikire irindi rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize ku isoko inzu ye iherereye mu mujyi wa Northwich, mu Bwongereza ifite agaciro k’ibihumbi 350£ (678.907.600 Frw).

Milne warebye Igikombe cy’Isi bwa mbere mu 1982, ateganya ko azaba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’ibyumweru birindwi, ndetse ubu akaba yaraguze amatike y’imikino yose kugera ku mukino wa nyuma.

 

Andy Milne ufana u Bwongereza yashyize ku isoko inzu ye ngo azakurikire Igikombe cy’Isi