Davis D ntitwavukanye ngo tube inshuti iteka.

Umuhanzi Ngabo Richard, uzwi nka Kevin Kade, yatangaje ko atigeze ashwana ka mugenzi we Icyishaka David, uzwi nka Davis D uherutse kwerura akavuga ko hari ikibazo bafitanye.

 

Kuri Kiss FM ku wa 27 Mutarama 2026, Davis D yari yahamirije Uncle Austin ko we na Kevin Kade batameranye neza.

Bombi babanye mu nzu ifasha abahanzi imwe bakaba inshuti magara, bagakorana indirimbo ndetse bakaza no kwisanga muri gereza bombi icyarimwe.

Davis D utarasobanuye neza iki kibazo yagize ati “Umuntu iyo angizeho ikibazo ntakimbwire, Njyewe nsigara nkeye ku mutima, ubwo sinzi ukuntu nabyita”.

Umunyamakuru yaramubajije ati “Ubwo ikibazo kirahari ariko ntabwo tugiye kukivugira kuri radio?” Davis D, ati “Yego”.

Kevin Kade wari utarabivugaho, yahamije ko uyu mugenzi we abeshya. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cyasoje iserukiramuco rya “Siga Arts Festival”.

Ati “Njyewe ntabwo mba naravukanye n’umuntu ku buryo tumarana iteka. Abantu bakomeza izindi nzira. Ariko ntabwo duherukana. Ntabwo nzi amakuru ye, sinzi n’impamvu wenda yavuze ko tutakiri inshuti. Ariko kuri njye, nta kibazo dufitanye. Ahubwo ni iminsi ituma abantu bahuga.”

Yakomeje abwira abanyamakuru ko yamaze kurenga Davis D ati “Ntabwo yigeze ansinyisha… yari umuhanzi mugenzi wanjye. Ubu nanjye nkora ibyanjye na we agakora ibye. Iyo umuntu ari kuba munini, hari abantu benshi bagenda bamuva iruhande. Ni ibintu bibaho. N’iyo umuntu ari kuba mutoya asubira inyuma, hari abo atakaza. Ni ko Isi imeze rero”.

Nubwo bimeze uku, aba bahanzi bari mu bategerejwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizazenguruka intara zose z’u Rwanda mu Mpeshyi ya 2026.

Kevin Kade na Davis D bahoze ari inshuti zikomeye