Igisiraikare cya Israel (Israel) cyatangaje ko binyuze mu gitero cy’indege yishe umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps) zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri.
Ni mu gitero IDF yagabye mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2026 cyari kigambiriye kwica abandi bayobozi bakuru mu ngabo za Iran nk’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yabishimangiye mu mashusho.
Ati “Umugabo wari ushinzwe ibikorwa by’iterabwoba byo gushyira ibiturika no gufunga umuhora wa Hormuz agatuma ibikorwa by’ubwikorezi bitagenda neza yarashwe aricwa.”
Israel imaze kwica abayobozi ba Iran barimo Ali Khamenei wari umuyobozi w’ikirenga, Minisitiri w’Ubutasi wa Iran, Esmail Khatib, Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani n’abandi benshi.
Uretse aba bayobozi n’abaturage bamaze kuhatikirira, kuko abarenga 1900 bamaze kwicwa barimo abagore n’abana barenga 450 nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Wungirije muri Iran, Ali Jafarian, yabitangaje.
Yahimangiye ko kandi abarenga ibihumbi 24 bamaze gukomerekera muri iyi ntambara barimo abagore 4000 n’abana barenga 1600.
Icyakora Iran ntirahamya ko uyu muyobozi wayo ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi yishwe.
Abahanga mu bijyanye n’intambara bavuga ko biramutse ari byo Iran yaba ikomeje gucibwa intege mu buryo bukomeye cyane cyane mu buyobozi bw’ingabo.
Tangsiri yari ku mwanya w’ingenzi ku ruhande rwa Iran kuko yari mu bashinzwe gucunga umuhora wa Hormuz usigaye ari nk’iturufu ikomeye ku ruhande rwa Iran.
Mu minsi ishize yari yatanze umuburo ukomeye awuha Israel na Amerika, avuga ku gufunga uyu muyoboro unyuzwamo utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli miliyoni 21 ku munsi.
Muri iyi minsi Israel na Amerika byagabye ibitero byinshi ku bikorwaremezo byigashishwa mu kurwanira mu mazi kuko nk’ubwato bunini bwa Iran burenga 90% bwarashwe.
Iran yakunze gukumira ubwato byavugwaga ko bufite aho buhuriye na Israel na Amerika haba mu buryo butaziguye n’ubuziguye ikemerera ubw’ibihugu by’inshuti byayo bukaba ari bwo butambuka.

