Gen Muhoozi yavuze ko biteguye kuvana ingabo muri RDC guverineri wa Ituri nadahindurwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuvana ingabo zacyo mu birindiro binyuranye zirimo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikazaba mu bufatanye na Guverinoma ya RDC.

 

Ingabo za Uganda ziri muri RDC mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Uganda irimo uw’iterabwoba wa ADF NALU ukorana na Islamic State.

Gen Muhoozi yavuze ko bifuriza amahoro arambye abavandimwe bo mu Burasirazuba bwa RDC ariko hari ibyo bagikemura muri Ituri.

Ati “Turahamya ko twiteguye kuva mu birindiro byacu kuva muri Lubero kugera Mahagi mu Burasirazuba bwa RDC. Ku bufatanye na Guverinoma ya RDC.”

Yavuze ko ingabo za Uganda zizava muri Lubero Guverineri wa Ituri naba adahindutse.

Ati “Ingabo zose za Uganda zizava muri Lubero mu minsi mike iri imbere Guverineri wa Ituri naba adahinduwe.”

U Burasirazuba wa RDC bubarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 250 irimo myinshi ikorana na Leta ya Congo ndetse bafatanya kwica no kujujubya abaturage.

Gen Muhoozi yavuze ko Uganda yiteguye kuvana ingabo muri RDC