Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hagiye kubakwa icyanya cy’inganda cy’ahazajya hatunganyirizwa ibikomoka ku mpu z’amatungo.
Mu Rwanda haboneka impu nyinshi, ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi. Kugira ngo izi mpu zikorwemo ibikoresho bikenerwa, zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n’abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Muri Mata 2022, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka.
Mu kiganiro kigufi, Godfrey Gakire, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri MINICOM, yahaye Imvaho Nshya yijeje ko icyanya cy’inganda kizubakwa kizatanga umusaruro ndetse n’akazi kandi bigakemura ikibazo cy’impu zitumizwa hanze. Yagize ati:
“Inyigo irimo gukorwa kandi hari ibiba bikorwa mu bijyanye n’igihe, ikoranabuhanga n’ibindi. Turi mu gice cy’inyigo, nirangira n’ibyo hazakurikiraho ishusho yayo (Design) n’ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa. Uretse n’ikoranabuhanga hari n’ibindi bijyanye n’ibidukikije no kubirengera. Aho tugeze, ni ku cyiciro kijyanye n’inyigo. Icyanya cy’inganda gutangira kwacyo, bizatangazwa n’inyigo izakorwa.”
MINICOM yemeza ko ibikomoka ku matungo byinshi bikoreshwa mu Rwanda bivanwa mu mahanga kandi bigahenda ababitumiza. Gakire avuga ko:
“Tubitumiza mu mahanga ariko icyo cyanya nikimara kujyaho, ni cyo kizadufasha kugenda twongera umusaruro wabyo nubwo hari ibikorwa hano mu Rwanda ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, biracyari bike cyane.”
Jean D’Amour Kamayirese, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association), ashimira Leta y’u Rwanda uburyo irimo gutegura ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku mpu kandi ko hari byinshi biteze kuri uru ruganda. Avuga ko uruganda ruzafasha uru rwego, rukaba ruzafasha gukoresha impu z’imbere mu gihugu aho kujya kuzishaka hanze, kandi rugateza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu.
Kamayirese avuga ko hari amatungo menshi n’impu nziza ari yo mpamvu ibihugu byo muri EAC biza gushakira impu mu Rwanda. Avuga kandi ko abacuruza impu bishimiye ibiciro by’uruhu, kuko urw’inka rwavuye ku 150 Frw ubu ruragura 400 Frw, naho urw’ihene rwaguraga 200 Frw ubu ruragura 1 300 Frw.
Michel Habumugisha, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere ibikomoka ku mpu (Rwandese Association for The Promotion of Leather and Leather Products, RAPROLEP), yabwiye Imvaho Nshya ko igihe uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu ruzaba rwubatswe, ruzaba ari igisubizo ku banyamuryango n’abakora ibikomoka ku ruhu muri rusange. Yagize ati:
“Nirutangira ruzaba ari igisubizo, aho ibiciro by’ibikomoka ku ruhu bikorewe mu Rwanda bizaba bigabanutse. Icya kabiri, bizatuma dushobora gukora ibikoresho bifite ubwiza binashobora no guhangana ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bituruka mu mahanga.”
Habumugisha ashimangira ko ubushakashatsi bwerekanye ko uruhu rw’u Rwanda ari rwiza, ariko kuba rudatunganyirizwa mu Rwanda bifatwa nk’imbogamizi. Avuga ko iyo rugeze hanze rubarirwa ku bwiza bwacyo, kandi ko uruganda ruzatuma ibikoresho bifite ubwiza biboneka mu gihugu ku giciro cyiza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera izatangazwa ari uko inyigo yarangiye.