Mu nzira yerekeza i Davos, Indege ya Air Force One yari itwaye Donald Trump yahuye n’ikibazo gitunguranye cyatumye ihagarika urugendo igitaraganya nyuma y’iminota mike igeze mu kirere.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko ikibazo cy’ihuzanzira ry’amashanyarazi ari cyo cyatumye Air Force One itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagarara igitaraganya isubira ku kibuga cy’indege yahagurukiyeho
Mu minota mike ikimara guhaguruka, abakozi ba Air Force One batahuye akabazo gato mu ihuzanzira ry’amashanyarazi yayo, bahita basaba ko isubira ku kibuga cy’indege igitaraganya ahagana saa 11:07 z’ijoro.
BBC yanditse ko abanyamakuru bagendana na Perezida wa Amerika bemeje ko no mu gice kigendamo abanyamakuru urumuri rwavuyeho buhoro buhoro kugeza hazimye burundu.
Mu rugendo Donald Trump yagombaga gukora byari biteganyijwe ko aba yageze i Davos 08:30 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum.
Trump yahise yifashisha indi ndege, na yo ihita yitwa Air Force One kuko yari itwaye umukuru w’igihugu wa Amerika.
Trump yageze i Zurich 11h40’ ku isaha ngengamasaha, bigaragara ko yari yakerewe amasaha atatu ugereranyije n’igihe cyari giteganyijwe. Yahise akomereza i Davos.
Kugeza ubu hari indege zitwara perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ebyiri zikoreshwa kuva mu 1990. Byari biteganyijwe ko mu 2024 hagomba kuba hari izindi nshya, Gusa imirimo yo kubaka no guteranya indege ya mbere biteganyijwe ko izarangira mu 2027, Mu gihe iya kabiri izasozwa mu 2028.
Muri Gicurasi 2025, Trump yakiriye impano y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 747-8 jumbo, Ifite agaciro karenga miliyoni 400 $ yahawe na Qatar kugira ngo isimbure izishaje.

