Trump azasura u Bushinwa muri Gicurasi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azahurira na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, i Beijing muri Gicurasi 2026.

 

Nyi nyuma y’aho uru ruzinduko rwari mu ntangiriro z’uyu mwaka rusubitswe kubera intambara ikomeje muri Iran.

Ni uruzinduko rwitezwe cyane bijyanye n’uko ibi bihugu by’ibihangange bitajya bicana uwaka ku ngingo runaka. Trump yaherukaga mu Bushinwa mu myaka umunani ishize.

Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social yashinze, Trump yavuze ko azasura u Bushinwa ku wa 14 no ku wa 15 Gicurasi 2026 ndetse agaragaza ko na Perezida Xi Jinping azasura Amerika mu mpera z’uyu mwaka.

Ati “Abaduhagarariye bari gusoza imyiteguro kuri izi nzinduko z’amateka. Nshishikajwe no kuzamarana umwana na Perezida Xi uko uzaba ungana kose, ndabyizeye, ni ibihe bizaba bidasanzwe.”

Uru ruzinduko rwitezweho kuzaganirirwamo ingingo nyinshi hagamijwe kuzamura umubano wa Amerika n’abo muri iki gice u Bushinwa buherereyemo.

Muri Gashyantare 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwagabanyije ububasha bwa Trump bwo gukomeza gukoresha kuzamura imisoro nk’igikoresho cyo kubona ibyo ashaka kuri iki gihugu cyo muri Aziya n’ibindi.

Ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran na byo byazamuye undi mwuka mubi hagati ya Amerika n’u Bushinwa kuko muri Iran ari ho bugura ibikomoka kuri peteroli byinshi.

Uruzinduko Trump aheruka kugirira mu Bushinwa mu 2017 ni rwo ruheruka kuri perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu.

Ni ibiganiro kandi bya kabiri abakuru b’ibihugu bazaba bagiranye imbona nkubone nyuma y’ibyabahurije muri Koreya y’Epfo mu Ukwakira 2025 aho baganiriye ku koroshya ubucuruzi.

Byitezwe ko bazaganira ku bufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi, iby’ingendo zo mu kirere cyane cyane ibikoresho by’indege. Hazanaganirwa kandi ku ngingo zikomeye nka Taiwan. Amerika yifuza ko iki gice cyigenga mu gihe u Bushinwa bwo bugaragaza ko ari intara yabwo.

Trump na Jinping bagiye guhura