Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko bari gusuzuma ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo guhagarika intambara, yemeza ko nta biganiro ibihugu byombi biri kugirana.
Ibi bitandukanye n’ibyo Donald Trump yavuze ko ab’i Tehran bashaka gusinya amasezerano ahagarika intambara ku kabi n’akeza.
Minisitiri Abbas Araqchi yavuze ko nubwo nta biganiro bitaziguye bari kugirana na Amerika ariko bakomeje kuganira n’abahuza muri iyi ntambara.
Ati “Ubutumwa butandukanye bwahererekanyijwe hagati y’ibihugu by’inshuti. Ikindi kugaragaza uruhande duhagazeho no gutanga umuburo ukwiye ntabwo byakwitwa ibiganiro.”
Ku wa 25 Werurwe 2026 Trump yavuze ko abayobozi ba Iran bari batangiye gusaba ibiganiro.
Ati “Bashaka amasezerano ku kabi n’akeza ariko bafite ubwoba bwo kubigaragaza kuko bazicwa n’abaturage babo. Bafite ubwoba ko natwe tuzabica.”
Trump ntiyavuze umuyobozi nyir’izina bari kuganira muri Iran cyane ko abayobozi bakuru benshi bishwe muri iyi ntambara igiye kumara ukwezi barimo na Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga, igakomeretsa na Mojtaba Khamenei, umuhungu we wamusimbuye.
Uretse kuba ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira mu Isi bijyanye n’uko inzira binyuzwamo ya Hormuz itari gukora neza, abahinzi n’aborozi ntibari kubona uko bakora akazi kabo kuko imashini zifashishwa muri ako kazi nta mavuta ahagije ziri kubona.
Ibi ibishobora gutera inzara abantu benshi mu bihe biri imbere nk’uko Ishami rya Loni ryita ku Biribwa riherutse kubitangaza.
Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Admiral Brad Cooper ku wa 25 Werurwe yavuze ko bamaze kurasa ahantu 10.000 muri Iran ndetse ko ubwato bunini bungana na 90% by’ubwo Iran ikoresha mu ntambara bwarashwe mu gihe ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero byisunze drones bwagabanyijwe ku kigero cya 90%.
Cooper yavuze ko Israel na Amerika bimaze kwangiza ⅔ by’inganda zifashishwa mu gukora missile, drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare
Minisiteri y’Intambara muri Amerika irategenya kohereza ingabo nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo zizafashe mu gihe Trump yakwemeza ibitero byo ku butaka, ndetse aba mbere batangiye kwerekeza muri iki gice.
Bivugwa ko Amerika yahaye Iran ingingo 15 yifuza ko zubahirizwa ngo intambara ihagarare, zijyanye no kuzibukira gahunda y’ikorwa rya missile zirasa mu ntera ndende, guhagarika gahunda y’intwaro za nucléaire n’ibyerekeye umuhora wa Hormuz.
Abazi ibyawo bavuga ko Amerika yiteguye gutangaza agahenge kazamara ukwezi, ari na bwo ibiganiro kuri uwo mushinga byaba biri kubaho.
Mu bikubiye muri uyu mushinga harimo gusenya ibikorwaremezo byose byafasha gukora intwaro za nucléaire, kwiyemeza ko Iran itazongera gushaka kwigwizaho intwaro za nucléaire, ndetse ko Uranium yose iri muri Iran yajyanwa hanze y’igihugu.
Uyu mushinga kandi usaba Iran kwemera guhagarika inkunga n’intwaro iha imitwe yitwaje intwaro yo mu karere n’ibindi.

