Kenya: Imirambo y’Abantu 32 yasanzwe mu byobo yiganjemo iy’abana

Mu gace ka Kericho muri Kenya hataburuwe imirambo 32 y’abantu biganjemo abana bari baratabwe mu mva rusange ndetse ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyabishe.

 

Ibikorwa byo gutaburura imirambo byatangijwe nyuma y’uko Polisi ya Kenya itegetswe n’urukiko kujya gutaburura abantu 14 byakekwaga ko yashyinguwe muri ako gace.

Umuganga wo muri Kenya yabwiye Abanyamakuru ko bategereje kujya gupima imibiri ngo hamenyekane abo bantu n’icyabishe.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko mu mirambo yabonetse harimo abakuru barindwi n’abana 25.

BBC yanditse ko imibiri imwe bigaragara ko yavanywe kwa muganga mu buruhukiro ariko byose bikazemezwa n’isuzuma bazakorerwa.

Urwego rw’Iperereza rwatangaje ko iby’ibanze byagezweho bigaragaza ko abantu 13 batahise babona ababo bavanywe mu bitaro byo mu gace ka Nyamira bajya gushyingurwa muri Kericho.

Inzego z’Ubuyobozi zabwiye Daily Nation ko ibikorwa byo gushyingura byakozwe batabanje gusaba uburenganzira.

Mu mujyi wa Kericho hataburuwe imirambo 32 yiganjemo iy’abana