Iran yavuze ko Amerika iri kwiganiriza ku biganiro by’amahoro

Umuvugizi w’Ingabo za Iran yatangaje ko nta biganiro biri kuba hagati y’iki gihugu na Amerika, yemeza ko Amerika iri kwiganiriza.

 

Ambasaderi wa Iran muri Pakistan, Reza Amiri Moghadam yatangaje ko nta biganiro biziguye cyangwa bitaziguye byigeze bibaho hagati ya Amerika na Iran.

Perezida wa Amerika Donald Trump yari aherutse kuvuga ko ubutegetsi bwe buri kuganira n’abantu b’ingenzi muri Iran bashishikajwe n’ibiganiro.

Umuvugizi w’Ingabo za Iran, Lt Col Ebrahim Zolfaghari yavuze ko Amerika iri kwiganiriza.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif abinyujije kuri X ku wa 24 Werurwe yavuze ko biteguye kwakira ibiganiro bya Amerika na Iran.

Amiri Moghadam yavuze ko hari ibihugu by’inshuti byifuza gushyiraho urubuga rw’ibiganiro hagati ya Iran na Amerika kandi bizera ko bishobora kuzabyara umusaruro.

Iran yavuze ko nta biganiro biri kuba hagati yayo na Amerika