50 Cent agiye kubaka ibikorwaremezo by’imyidagaduro bya miliyoni 100$

Umuraperi w’icyamamare Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent yashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 100$ yo kubaka kubaka ibikorwa remezo by’iyidagaduro.

 

50 Cent yafatanyije n’Umuyobozi wa Planet Hollywood, Robert Earl kugira ngo bamurike iki gikorwaremezo cyitezweho impinduka mu Mujyi wa New York.

Ni umushinga uzaba ihuriro ry’imyidagaduro yo mu rwego rwo hejuru rigiye kwigarurira icyanya gikomeye cyane cya Times Square.

Ni icyanya kibarizwamo iyi Planet Hollywood giherereye i New York mu mujyi. Ku rundi ruhande, ariko abazajya bitabira ibi birori bazajya banahafatira n’amafunguro atandukanye.

Iyi PH Live itegerejweho gukurura ibyamamare bitandukanye, ikakira ibitaramo by’injyana ya Pop, ikerekanirwamo filime kugeza ku birori by’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibikorwa byagutse by’umuco.

50 Cent amaze gusinya aya masezerano, yavuze ko intego yayo yumvikana ku buryo bworoshye, kurema ahantu habera ibirori byose.

Ati “Planet Hollywood imaze igihe ifite aho ihuriye n’umuco wa Pop. Kandi na PH Live ijyanye izo mbaraga ku rundi rwego”.

Aha hantu hatangiye gushyirwa ikoranabuhanga ry’ubugeni rizajya rihindura imiterere y’iyi nyubako mu buryo butandukanye bitewe n’ikigiye kuhabera.

Hazajya habera ibitaramo bitunguranye, herekanirwemo imikino, imurikwa rya za album, n’ibirori byo kwizihiza imyaka y’amavuko bagezeho.

50 Cent agiye kubaka ibikorwaremezo by’imyidagaduro bya miliyoni 100$