Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu byo muri Iran kubera ko hari kuba ibiganiro, ariko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gihita kibihakana.
Ibihugu byombi biri mu ntambara kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026. Amerika yateguje Iran ko nifunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga, izarasa inganda zayo zitunganya ingufu.
Leta ya Iran yasubije Amerika ko nirasa ku nganda zayo zitunganya ingufu, na yo izarasa ku z’ibihugu by’inshuti biri mu Burasirazuba bwo Hagati nka Arabie Saoudite, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kandi ko izafunga burundu umuyoboro wa Hormuz.
Kuri uyu wa 23 Werurwe, Trump yatangaje ko hashize icyumweru habaho ibiganiro birambuye kandi byubaka hagati ya Amerika na Iran, kandi ko yabishingiyeho asaba Minisiteri y’Intambara guhagarika ibitero ku nganda zitunganya ingufu muri Iran mu gihe cy’iminsi itanu.
Trump yagize ati “Nategetse Minisiteri y’Intambara gusubika ibitero bya gisirikare ku nganda z’umuriro w’amashanyarazi n’ibikorwaremezo by’ingufu iminsi itanu, bitewe n’uko inama n’ibiganiro bikomeje biri kugenda neza.”
Ambasade ya Iran muri Liban yatangaje ko Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero kuri ibi bikorwaremezo nyuma y’aho aburiwe ko umuyoboro wa Hormuz ushobora gufungwa burundu kugeza igihe ibyangijwe i Tehran bizaba byamaze gusanwa.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran, Fars, byatangaje ko nta biganiro bitaziguye cyangwa bitaziguye byigeze biba hagati ya Amerika na Iran, bitandukanye n’ibyo Trump yatangaje uyu munsi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yatangaje ko ubutumwa bwa Trump bugaragaza ko nta kindi ashaka keretse umwanya wo kwisuganya neza kugira ngo azongere asabe ingabo za Amerika gusubukura ibitero bikaze.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko Trump yanditse ubu butumwa abitewe n’igitutu cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko rya Amerika no ku rwego mpuzamahanga, bityo ko ashaka ko bigabanyuka.
Leta ya Iran yatangaje ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byayimenyesheje ko bishaka guhosha umwuka mubi, ariko ko ibyo bigomba kubibwira Amerika na Israel kuko ari byo byatangije iyi ntambara.

