Uwamamaye kuri TikTok nka ‘Boss and CEO’ yandujwe SIDA n’umugore we

Mainly Mannie, umusore wubatse izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok, aho azwi cyane nka “Boss and CEO”, yatangaje ku mugaragaro ko yandujwe n’umukunzi we virusi itera SIDA .

Mannie, ufite abarenga miliyoni 1.5 bamukurikira kuri TikTok ndetse n’abandi barenga ibihumbi 380 kuri Instagram, yashyize hanze amashusho arimo atanga ubuhamya bwe ubwo yari aryamye ku gitanda cyo mu cyumba cy’indembe mu bitaro atatangarije izina.

Mu butumwa bwimbitse yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yamenye ko yanduye VIH mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo kugira uburwayi bukomeye bwatumye ananirwa no kugenda.

Mu mashusho yafashwe ku wa 12 na 13 Ukwakira, Mannie yagize ati: “Ubuzima bwange  bumumereye nabi. Nanyuze mu bihe bikomeye, ndarwara, hanyuma nibwo bamenye ko mfite SIDA. Byageze aho ntashoboraga no guhagarara ngo ngende.”

Uretse gutangaza ibi, Mannie yavuze ko ubu atangiye kumererwa neza nyuma yo gutangira gufata imiti, nubwo amafaranga y’imiti agera hafi ku madolari ibihumbi ane ($4,000) ku kwezi.

Ku bw’ibyo, yatangije ubusabe bwo gufashwa kuri GoFundMe, aho asaba inkunga yo kwishyura imiti no gukomeza kwivuza. Kuva ku wa Gatandatu yatangije ubusabe bwe, ndetse ubu amaze kubona asaga $14,000, mu gihe yifuza kubona angana  $18,000.

Viral TikToker Mainly Mannie Reveals He Received HIV Diagnosis

Mu kindi kiganiro yagiranye n’abafana be kuri TikTok, Mannie yavuze ko yandujwe n’uwahoze ari umukunzi we, ariko yirinda kwishyira mu mwanya ko kumugirira nabi cyangwa ngo yisubireho ku byabaye: “Yego, ni we wanduye ariko sinshaka kwiyita intungane. Narabibonaga, ariko urukundo rwari rwarandenze. Imana ni nziza, ubu ndabizi neza.”

Mu mashusho aheruka gushyira kuri Instagram, yagaragaye ari mu bitaro akora imyitozo ngororamubiri, yifashisha igikoresho kimufasha kugenda, ari kumwe n’umuforomo we.

Viral TikToker Mainly Mannie Reveals He Received HIV Diagnosis

Icyo gihe yarimo avuga ati : “Ubu ndacyari mu kigo cy’ivuriro, ndacyiga kugenda. Si byiza cyane, ariko byibuza nshobora guhagarara .”

Mannie yagaragaje ko atazarekera aho, ahubwo ko azakomeza gukora cyane, kandi afite icyizere cy’ejo hazaza heza:

Yunzemo ati :“Mfite abantu benshi bankunda, bankurikirana, sinshobora kurekera gukora burundu . Ndi umuntu uhirwa, nzi ko nizeye ubuzima. Ndi Boss and CEO. Ndumva nsubiyeho!”

Ivomo : The New York Post na Daily Mailhttps://umunsi.com/2025/10/14/uwamamaye-kuri-tiktok-nka-boss-and-ceo-yandujwe-na-sida-numugore-we/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *