Sosiyete ya Jeff Bezos ikora mu bijyanye n’isanzure, Blue Origin, iherutse gusaba Leta ya Amerika uruhushya rwo kohereza ibyogajuru birenga ibihumbi 50 kugira ngo yubake ahantu ho kubika no gutunganyiriza amakuru mu isanzure.
Mu nyandiko Blue Origin yashyikirije leta ku wa 19 Werurwe 2026, yise uyu mushinga ‘Project Sunrise’.
Intego yayo ni ukwimura imirimo itwara ingufu nyinshi ikorwa na za mudasobwa zibika amakuru ikavanwa ku Isi.
Blue Origin si yo sosiyete yonyine ifite iki gitekerezo. SpaceX irashaka kohereza ibyogajuru miliyoni imwe.
Ikigo gishya cyitwa Starcloud nacyo cyasabye kohereza ibyogajuru ibihumbi 60, mu gihe Google yo iteganya kohereza ibyogajuru bibiri by’igerageza umwaka utaha.
Blue Origin yizeye ko icyogajuru cyayo gifite ingufu nyinshi cyitwa New Glenn kizayiha amahirwe yo guhiga izindi sosiyete muri uru rugendo.
Kubaka ikigo kibika amakuru mu isanzure bisaba imyubakire iri ku rundi rwego.
Aho kohereza inyubako imwe nini iyo kure, hakoherezwa uduce duto [modules] twa za mudasobwa dushobora guteranywa, nyuma tukavamo seriveri.
Ibigo nka Thales Alenia Space na Starcloud birimo kubaka izi mashini ku buryo ari zo zakwifashishwa mu kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure.
Mu gihe utu duce twamara kugerayo, ntibyaba byoroshye ko abantu ari bo bajya kuduteranya ahubwo byakorwa na robot zabugenewe.
Ku Isi seriveri zikenera igisenge cyo kuzirinda imvura, ariko mu isanzure zakenera ibikoresho byihariye byazirinda imirasire yangiza.
Ikindi ni uko ahashyirwa ubu bubiko bw’amakuru mu isanzure ari ingenzi kuko si ahabonetse hose. Amahitamo ya mbere ni ukubushyira ahazwi nka LEO, haba ku butumburuke bwa kilometero 1400 uvuye ku butaka.
Aha ni heza ku mirimo ikeneye kwihuta cyangwa iya buri munsi, nka serivisi za banki cyangwa kureba amashusho kuri internet, kuko igihe ‘signals’ zimara mu nzira cyaba ari gito.
Andi mahitamo ni ugushyira ubu bubiko kure cyane ahazwi nka [High Earth Orbit- HEO], aho izuba ritajya rirenga cyangwa ngo rikingirizwe n’icyo ari cyo cyose nk’uko ku Isi rikingirizwa n’ibicu.
Aha ni ahantu heza cyane ho kubika ya makuru udakeneye gukoreshwa ako kanya, ariko uzakenera mu bihe biri imbere.
Inyungu zo kwimurira ububiko bw’amakuru mu isanzure ni nyinshi. Ku Isi mu gicuku nta mirasire y’Izuba iba ikiboneka ngo ibyazwe ingufu, ariko mu isanzure iyo uhisemo ahantu heza, ntiwazigera wongera gukenera ingufu kuko hari aho imirasire y’Izuba itajya ibura.
Ibi bivuze ko waba ukemuye ikibazo cy’ingufu zo gukoresha ngo za seriveri zikore. Ikindi ni uko mu isanzure hahora ubukonje, utakongera gukenera ya mazi yo kugabanya ubushyuhe nk’uko bigenda ku Isi.
Nubwo byumvikana nk’ibyoroshye ariko si ko biri. Ubu iyo seriveri igize ikibazo i Kigali, bifata iminota mike bagahamagara umuntu akagikemura.
Mu isanzure ni ibindi bindi, kuko byaba bivuze ko hari ibyago byinshi ko itazongera gukira ngo ikore akazi kayo. Ibi bivuze ko zigomba kubakanwa ubudahangarwa budasanzwe kugira ngo zirambe.
Ikindi ni uko iramutse yangiritse ibice byayo byakomeza gutembera mu isanzure bikiyongera ku bindi bihasanzwe, ibi kandi byarushaho kuzanira Isi ibyago. Bivuze ko hagomba gutekerezwa ku muti wabyo.
Ubu iri koranabuhanga riri gusuzumwa. Komisiyo y’u Burayi yakoze inyigo yanzura ko bishoboka kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure, kandi ko bishobora kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rugaragara mu gihe byaba byatangiye gukorwa mu 2050.
Kubera izo mbogamizi zikomeye zishingiye ku ikoranabuhanga n’ibidukikije, inzobere ziteganya ko ububiko bw’amakuru bwo mu isanzure butabaho mbere ya 2030.


