Nange sinzi aho ubuhanzi bwavuye ariko iwacu tumaze kuba abahanzi babiri na Director umwe – Christoper Muneza.

Umuhanzi Christopher Muneza wamamaye mu muziki w’u Rwanda yavuze ko yishimira iterambere rya barumuna be muruhando rwa muzika aho umuto akora umuziki naho ukurikira Christopher we akaba ari director wa video ndetse yemeza ko abo bombi bari kwakirwa neza kandi nabo bari gushyiramo imbaraga zabo zose ngo barebe koi zo ndirimbo zose zagerakure.

Ni mukiganiro uyu muhanzi yagiranye na channel ya YouTube yitwa The Choice Live I Huye nyuma y’igitaramo cya Rumaga Festival nshya yatangije maze igahuza ibyamamare byinshi byo mu muziki nyaRwanda bari bagiye kumushyigikira.

Christopher yemeje ko we Atari umuhanzi watekereza gukora igitaramo cye kugiti cye gusa uwamwitabaza wese aba agomba kumuba hafi maze akamushyigikira kugirango igitaramo kigende neza nino muri urwo rwego yagiye no gufasha Rumaga.

Ubwo bagarukaga ku muziki wa murumuna we Spin yemejeko ari umuhanzi uri kuza neza kandi utanga ikizere hanyuma avugako atazi uko byagenze ariko yikanze iwabo havutse abanyempano benshi cyane ko ari we wababimburiye ariko na barumuna be bombi bakaba baraje mu muziki kandi babikora neza cyane ko umwe ari Director undi akaba ari umuhanzi.

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize hanze Album ye nshya yise Oxygen yemeza ko abantu bayakiriye neza kandi igenda irushaho kumenyekana

Christopher yemeje ko we atategura ibitaramo ahubwo azerekana ibintu bidasanzwe azakora bijyanye nibyo yize cyane ko yize ikoranabuhanga cyane akaba ahamyako azakora ibijyanye naryo kandi bikazanyura abanyarwanda.