Rider Man avuze kuri Aragitosa ya G Tuff turumirwa

Uraperi ukomeye mu muziki w’uRwanda GATSINZI Emery wamamaye nka Rider Man yavuze kundirimbo Aragitosa ya G Tuff avugako yababajwe bikomeye no kubona umwana we ari kuririmba iyi ndirimbo yuzuye ibishegu ndetse itagenewe abana.

iyi ndirimbo yakomeje kugarukwaho nabatari bake bavugako itari ikwiye kwamamazwa ngo igere kure nk’aho yageze kubera kuyibyina cyane kuri tiktok ndetse no kuzindi mbuga kugeza n’aho hari nabamwe bifuzagako yasibwa cyangwa nyirayo agafungwa.

ibyatumye umwe mu banyamakuru bakomeye mu gihugu Emmy Ikinege wa Igihe abaza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha niba haricyo baba bateganya kundirimbo nkaziriya maze MURANGIRA B Thierry uvugira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB avuga ko iyo ndirimbo atayizi gusa uko indirimbo yaba imeze kose atari ikibazo ahubwo ikibazo ari abayakira.

uyu muhanzi Rider Man  rero akaba nawe yagaragaje ko ubuhanzi burimo ubutumwa nkubu kandi muburyo bweruye nkuko G Tuff yabikoze ataribyo nagato kuk abonako byangiriza abana bikaba byanabashora mungeso mbi mugihe intego nyamukuru y’ubuhanzi ari ugukebura kuruta kuyobya