Umujyanama w’umuhanzi asobanuye byinshi ku itera mbere ry’umuhanzi byaba mukwinjiza amafaranga menshi ndetse no kurushaho kumunyekana buri wese ukurikirana iby’umuziki nyarwanda yabona ko Irene yashoboye gukura Vestine na Dorcas hasi akabagira ibyamamare muri East Africa.
mu myaka itanu ishize nibwo mu matwi y’abanyarwanda humvikanye amajwi mashya y’abana bato b’abakobwa Vestine na Dorcas mu ndirimbo yabo nshya yitwa Nahawe ijambo banahita bajya mu maboko ya Irene Murindahabi nk’umujyanama wabo mu gukurikirana inyungu zabo mu muziki.
aba bakobwa babaye ikimenya bose kurwego ntandirimbo yabo iri munsi ya Million eshanu kuri youtube ibi byahise bibagire hot cake cyangwa ibiryo bihiye mu itangazamakuru bituma ibitangazamakuru bibavugaho ibiribyo n’ibitaribyo ngo bakunde barebwe nabenshi.
iyo bigeze aha rero nibwo umujyanama w’umuhanzi w’umuhanga agaragara kuko uburyo akaruma situwasiyo aha rero niho Irene Murindahabi yagaragarije ko ari umuhanga cyane muri ibi bintu byo ku Managinga abahanzi by’umwihariko abahanzi nka Vestine na Dorcas batari bafite ubushobozi bwo kumenya ibyo bavuga imbuga zikbataka cyangwa bakora imbuga zikabataka.
urebye nk’igihe Instagram ya Vestine yibwe bakandikaho amagambo akomeye agaragaza ko vestine abanye nabi n’Umugabo we Irene yahise akura Vestine online kuburyo ntakintu nakimwe kimwerekeyeho itangazamakuru rishobora kumenya yewe n’ibikorwa bijyanye n’umuziki bigakorwa na Dorcas wenyine kandi ukabonako barushaho gutera imbere.
kuba abakorera indirimbo nziza kandi zihenze ntitwabitindaho ahubwo kuba bafite ubushobozi bwo gukora indirimbo zirenga 10 zose zigakundwa ntakabuza harimo ukuboko kw’umujyanama wabo ufite ubuhanga muguhitamo igihangano gikwiye gusohoka n’igihe cya nyacyo cyo gusohoreraho icyo gihangano.
mu byukuri si buri muhanzi wanyura mubyo Vestine na Dorcas bakomeza kunyuramo ngo akomeze akore kandi neza nkuko bo babikora ibirushaho gushimanangirako Irene kukijyanye no gukurikirana inyungu z’umuhanzi ari umuhanga cyane by’umwihariko mu gu calma situation.
hari abahanzi benshi bagiye bagera mu bihe nk’ibyo aba bahanzi baciyemo bagahita barangira cyangwa bagakora amakosa arisha ibyo barimo bityo amazina yabo akarushaho kwangirika.
mubyukuri rero Irene Murindahabi akaba akwiye guhabwa indabo ze nk’umujyanama w’umuhanzi ukomeje kwitwara neza muri uru ruganda rw’umuziki.
