Umugore wanjye kugira mubone byansabye kujya mu masengesho kenshi

Umu Promoter ukomeye mugihugu cy’u Rwanda AGIRANEZA Pascifique uzwi nk AGA Promoter akaba umugabo wa MUKOBWAJANA Asifiwe uzwi nka Micky yagarutse kubwoba aterwa n’abantu bamubwirako atazabasha kubana na Micky ubuzima bwe bwose nk’uko babisezeranye ahamya ko Micky ari umugore mwiza ndetse abagabo benshi bakwifuza.

Ni mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’umuyoboro wa YouTube w’itwa Isimbi Tv aho baganiraga kubirikuvugwa cyane mubitangaza makuru muri iyi minsi ariko banagaruka ku mibanire y’abagore n’abagabo .

Aga Promoter yemeje ko abakomeje kumutera ubwoba ko yashatse umugore umurusha amarere bibeshya cyane ati: nibyo ntamarere adasanzwe ngira ariko n’umugore wanjye ntamarere agira kuko mwebwe uwo mubona kumbugankoranya mbaga si umugore wanjye ati: njye umugore wanjye si Micky ahubwo;

Umugore wanjye yitwa MUKOBWAJANA Asifiwe ndetse biriya bya Micky ntibijya bigera murugo kuko murugo ni Baby, Mama Amaurla, ni Rukundo rwanjye n’ibindi.

Aga Promoter kandi yahamije ko Mutesi Jolly ariwe mukobwa mu rwanda mu bamamaye uzi kwitwara neza kumbuga nkoranyambaga ndetse akaba azi kwiyubaha kuburyo bitorohera abantu bose ku mumeneramo ngo bagere kucyo bamwifuzaho yakomeje avugako ibyo binagoye ko hari uwabigeraho mubihe bya vuba.

Abajijwe niba ibyo avuze kuri Jolly ntacyo biri buhungabanye ku mubano we na Micky yavuzeko avuze ku mukobwa na Micky we ni Umugowe kandi umugore we bityo ntacyaruta umugore we kandi ibyo Micky abizi kurenza undi wese uri kuri ubu butaka bwitwa isi.