Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yasimbujwe Kwizera Olivier wa Rayon Sports.
Uyu munyezamu akaba aheruka mu kibuga tariki ya 14 Ukwakira 2025 ubwo u Rwanda rwakinaga na Afurika y’Epfo bagatsindwa 3-0, nyuma yaho yagize imvune y’urutugu.
Mu Gushyingo 2025 yahise yahise abagwa, kuva icyo ntabwo arongera gukina ariko akaba yari amaze iminsi yarakize ariko ikipe ye ya Kaizer Chiefs itarongera kumukinisha.
Akaba aheruka muri 18 tariki ya 3 Werurwe 2026 ubwo batsindwaga na Richards Bay FC, mu mukino baheruka gutsindamo Durban City 1-0 tariki ya 15 Werurwe 2026, ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe kuri uyu mukino.
Bivugwa ko uyu munyezamu ataramera neza 100% ku buryo ari no mubifatiye umwanzuro wo kuba ataza kuri iyi nshuro.
Akaba yahise asimbuzwa Kwizera Olivier wa Rayon Sports wari wasigaye bigateza impaka nyinshi cyane bibaza impamvu yasigaye.
Aba bahamagawe bakaba barimo kwitegura imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series izabera mu Rwanda tariki ya 26-31 Werurwe 2026.


