Niki cyatumye Usher ReyMond na Justin Bieber benda kurasana?

Abahanzi b’ibyamamare Usher Raymond na Justin Bieber baherutse gushyamirana bya ngo turwane, mu gitaramo cyabaye nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Oscars (Oscars After-Party) ya 2026.

 

Ni igitaramo cyari kiyobowe n’ibyamamare, Beyoncé n’umugabo we Jay-Z.

Bivugwa ko aba bahanzi batonganye cyane hafi guterana ingumi. Abatanze amakuru bavuze ko Usher yasanze Justin mu birori afite umujinya n’amahane, n’uko batangira gutongana.

Amakuru ava kwa Justin Bieber yemeza ko nta kurwana byo gukoranaho byabayeho gusa ibyo byo gutongana byari bikabije.

Justin ari mu gihe cye cyo kuvana abantu mu buzima bwe bwahise. Aba bombi bagiranye ibihe by’umubano mwiza kuva za 2008.

Gusa hari andi makuru yemeza ko Justin yahoze abwira nabi cyane Usher kuva na kera na mbere.

Ntibiramenyekana ibyo batonganaga bapfa icyakora uko gutonganira aho byo ntibyatinze.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi cyane. Hari Taylor Swift, Travis Kelce, Michael B. Jordan, Ryan Coogler, Teyana Taylor, Timothee Chalamet, Kylie Jenner, Austin Butler, Jacob Elordi, Emma Stone, Emma Watson, Kendall Jenner, Megan Fox, Kris Jenner, Sofia Vergara, Vin Diesel, Jon Batiste, Jack O’Connell, Chloe Bailey, Vanessa, Natalia Bryant, umugore wa Justin Bieber, n’abandi.

Justin na Usher baheruka kugaragara mu ruhame bari kumwe muri 2022 muri Leta ya Idaho mu Kiyaga cya Coeur d’Alene Lake.

Aha hari mu hatantu nyaburanga h’icyitegererezo ku Isi ndetse ibyamamare n’abandi bifite ku mufuka bakunze kuhasohokera.

Usher na Justin Bieber bashyamiranye benda kurwana