Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura, akaba ari we mukuru w’umuryango wa nyakwigendera Umulisa Cynthia, wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe, yagaragaje ko atanyuzwe na raporo ya Polisi ku cyateye urupfu rw’umwana wabo, akanashinja Ubushinjacyaha kubogama.
Ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ishyize hanze raporo ivuga ko nyakwigendera Cynthia Umulisa yishwe n’igare yatwaye nabi, mu gihe umuryango we uvuga ko yishwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe biherereye mu karere ka Ruhango.
Ku itariki ya 29 Kanama 2025, umukobwa w’imyaka 22 witwa Umulisa Cynthia yapfuye ubwo yari mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana, mu muhanda w’igitaka uva Gitwe ujya Buhanda.
Nyakwigendera yari atwaye igare, ariko umuryango we wemeza ko imbangukiragutabara ari yo yamugonze agapfa. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bwo bwabihakanye buvuga ko iyo mbangukiragutabara yamusanze yamaze kugwa hasi, ahubwo ari yo yamuhaye ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko apfa agejejwe ku bitaro.
Raporo ya Polisi, yanashyizweho umukono n’Ubushinjacyaha, ivuga ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’igare ndetse no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na Umulisa Cynthia.
Iyi raporo ishingira ku nyandikomvugo z’abatangabuhamya, ibimenyetso byasanzwe ahabereye impanuka ndetse n’aho igare ryari riturutse n’aho ryerekezaga. Bityo, yasobanuye ko nyakwigendera atubahirije amategeko agenga imigendere mu muhanda, ari na yo mpamvu yahise apfa.
Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura, yavuze ko iyo raporo bayakiriye nabi cyane nk’umuryango. Yavuze ko bagiye kwandikira Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku rwego rw’igihugu basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ahabereye impanuka.
Yakomeje avuga ko umupolisi wakoze iyo raporo ntacyo yashingiyeho gifatika, kuko atari ahari ubwo impanuka yabaga, ahubwo ngo yanditse ibyo yumvise ku mushoferi w’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe.
Rtd Kayinamura ashinja Polisi n’Ubushinjacyaha kubogama, avuga ko ubwo bajyaga gusaba dosiye y’urubanza ngo bayimenyeho byinshi, Ubushinjacyaha babanje kuyibima, bigatuma bakeka ko hari ibimenyetso biri guhishwa.
Ati:“Dukurikiye ubuzima bw’umwana wacu, niba yarapfuye dukwiye impozamarira kuko yagonzwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe.”
Yongeyeho ko umwana wabo atagomba gupfa nk’imbwa, abahishira ukuri bitwaje ko bafite imbaraga. Ati: “Nta butabera duhabwa. Ubushinjacyaha bwemera ko bwafunze umushoferi nyuma bakamufungura, ariko twe nk’umuryango ntitwigeze tubimenyeshwa, kandi ntituzi impamvu yafunguwe.” Umulisa Cynthia yarashyinguwe nyuma yo gupfa arangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2025.

Umuryango.rw