Uruntu runtu hagati ya Brandy n’abaraperi Shyne na Mase

Umuhanzi w’Umunyamerika Brandy Rayana Norwood, wamenyekanye ku izina rya Brandy, yahaye gasopo abaraperi Moses Barrow wamamaye nka Shyne ndetse na mugenzi we Mase bamushinje ko bagiranye ibihe by’umunyenga w’urukundo na we abita abanyabinyoma.

 

Uyu muhanzi w’imyaka 47 y’amavuko yabitangarije mu butumwa yasangije abamukurikirana kuri Instagram ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2026.

Yashyize umucyo ku byo aba baraperi bari baherutse gutebya bakemereza mu kiganiro ko bombi babaye abakunzi b’inkoramutima ba Brandy.

Brandy yakomeje avuga ko atumva impamvu ibintu byabaye mu myaka irenga 20 ishize bitangiye kugarurwa mu itangazamakuru ry’uyu munsi.

Uyu muhanzi yongeyeho ko abantu babeshya inkuru y’ubuzima bwe ari bo batumye akora ndetse akaba agiye gusohora igitabo cyitwa PHASES akavugamo ukuri kwagoretswe bityo abantu bakamenya ukuri ku buzima bwe. Kizasohoka ku wa 31 muri uku kwezi.

Brandy yanavuze uburyo umuraperi w’icyamamare Ray J, akaba na musaza we, yavumurwaniraga ishyaka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nubwo Brandy atigeze na rimwe abimusaba.

Ray J yari yabonye ko mushiki we ari gusuzugurwa ahita ategeka ababikoraga gukura izina rya musiki we mu biganiro byabo.

Nubwo Ray J yavuganiye mushingiwe, uwavuganiwe ntiyabyishimiye cyane agaragaza ko atari yamutumye agaragaza ko afite ubushobozi bwo kwikorera.

Zabyaye amahari hagati ya Brandy n’abaraperi Shyne na Mase