Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Iran uruhushya rwo gucuruza ibikomoka kuri peteroli hagamijwe kugabanya ingaruka intambara ya Iran na Amerika bikomeje kugira ku biciro bya peteroli.
Ni uruhushya Iran yahawe by’agateganyo kuko biteganyijwe ko ruzarangira ku wa 19 Mata 2026.
Muri icyo gihe utugunguru turenga miliyoni 140 twa peteroli twari twaraheze mu nyanja kubera intambara ya Iran na Amerika tuzakomeza urugendo rwatwo hirya no hino ku Isi, ibishobora kugira impinduka ku biciro bya peteroli.
Mu 2019 ni bwo Amerika yashyizeho ibihano bikumira Iran gucuruza peteroli hirya no hino ku Isi, ndetse ko igihugu kigura peteroli muri iki guhugu nacyo kigafatirwa ibihano.
Icyakora ibyo ntibyahungabanyije ibihugu bimwe na bimwe kuko nk’u Bushinwa bwakomeje kugura ibi bikomoka kuri peteroli ariko bwumvikana na Iran ko buzajya buyigura kuri make kubera ibihano.
Kongera kwemerera Iran kugurisha ibikomoka kuri peteroli bizatuma u Bushinwa bwongera kugurira peteroli ku giciro gisanzwe nk’ibindi bihugu.
Ku rundi ruhande Amerika ntiyasobanuye uburyo uru ruhushya ruzakora kuko kwemerera Iran gucuruza ibikomoka kuri peteroli bishobora kuyihesha amafaranga ishobora gushora mu ntambara.
Iran iherutse kuvuga ko nta gahunda ifite yo gufungura inzira ya Hormuz inyuramo 20% y’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi yose.
Hormuz ni inzira yo mu mazi iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Gufunga iyi nzira bigira ingaruka zikomeye ku bikomoka icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kuko ibiciro bihita bitumbagira.

