Urukiko Rukuru rwo muri Pologne rwasabye inzego z’ubuyobozi zose kujya zakira amasezerano y’abashyingiranywe bahuje igitsina yabereye mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ni itegeko uru rukiko rwatanze ku wa 20 Werurwe 2026, hagamijwe korohereza abo bantu kubona ibyangombwa nk’ibyo gutura muri iki gihugu n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko ntabwo abahuje igitsina bemerewe gusezerana imbere y’amategeko kuko itegeko nshinga ry’iki gihugu rigena ko gushyingirwa gukorwa hagati y’umugabo n’umugore.
Ibi bibaye mu gihe EU iherutse gushinja Pologne kwica amategeko y’uyu muryango yo kwemera amasezerano y’abashakanye bahuje igitsina.
Ibyo byatewe n’uko Pologne yanze kwakira abagabo babiri b’Abanyapologne basezeraniye mu Budage.
Abarengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ) bishimiye uyu mwanzuro w’urukiko bagaragaza ko iri itangiriro ryo guhindura amategeko y’iki gihugu asa n’ashingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika.
Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki, amaze gutorerwa kuyobora iki guhugu mu 2025, yavuze ko atazigera asinya iteka cyangwa itegeko rihabanye n’itegeko nshinga risanzwe ririho ndetse ashinja EU gushaka guhindura politiki y’iki gihugu.

