Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza mu 2028

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwisanga ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rugaragaza amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi, mu gihe itakemura ibibazo byatumye ihanwa ikaba yakongera kwandikisha abakinnyi muri Mutarama 2028.

 

Mu buryo buhoraho, FIFA ivugurura urutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi, ahanini bitewe n’ibibazo by’imyenda aba abereyemo abakozi, abari abakozi bayo cyangwa kurenga ku mategeko.

Uko ni ko bimeze no kuri Rayon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda na Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ariko mu gihe zagaragaza ko zishyuye cyangwa hari ubwumvikane hagati yazo n’abo zibereyemo imyenda, zikaba zakomorerwa.

Ku rutonde ruherutse gushyirwa hanze n’iri shyirahamwe rugaragaza ko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 17 Werurwe 2026, mu gihe itakwishyura abayireze yakongera kwandikisha abakinnyi muri Mutarama 2028.

Twagerageje gushaka ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo butugaragarize impamvu y’ibi bihano ariko ntibwaboneka, gusa bikavugwa ko byatewe n’Umutoza Afahmia Lotfi wayishyuzaga arenga miliyoni 85 Frw, kuko yirukanywe binyuranyije n’amategeko kandi akagenda hari imishahara atishyuwe.

Gikundiro yaherukaga kuri uru rutonde ubwo yari yararezwe n’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’, wayishinjaga kwirukanwa binyuranyije n’amategeko ndetse inamubereyemo umwenda w’ibihumbi 22,5$ (arenga miliyoni 30 Frw).

Rayon Sports kandi yatandukanye n’undi mutoza, Bruno Ferry, wari uyimazemo amezi atatu, mu gihe izakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona, ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe, kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yahanwe na FIFA