Perezida William Ruto agiye gusubira ku ntebe y’ishuri

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko agiye gutangira amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (AI).

Ni amasomo agiye kwiga muri Kaminuza ya Open University of Kenya (OUK), akaba ari icyemezo cyafashwe nk’ubutumwa bukomeye bushishikariza abayobozi n’abaturage kumenya uburyo ikoranabuhanga rishya rizahindura Isi.

William Ruto, Ibi yabivugiye mu gace kahariwe ibijyanye n’ikoranabuhanga kazwi nka Konza Technopolis, aho yatangije icyiciro cya mbere cyo kubaka ibikorwaremezo by’ibanze aha hantu.

Kaminuza yitwa ‘Open University of Kenya’ ikoresha ikoranabuhanga mu buryo bw’imyigire, aho abantu bose bakurikirana amasomo bakoresheje iya kure na AI.

Yashimangiye ko Leta ye yiyemeje guteza imbere Uburezi Buhendutse. Ati:”AI igiye guhindura uburyo dukora ibintu byose, gucunga imirimo ya Leta, gutanga ubuvuzi n’uburezi. Ni ngombwa ko abayobozi bacu bataguma inyuma.”

Perezida William Ruto yavuze ko Leta ayoboye yiyemeje guteza imbere uburezi buhendutse kandi bworoheye buri wese binyuze mu ikoranabuhanga nk’iryo rikoreshwa muri Open University of Kenya.

Ati “Niyemeje kubashyigikira, kandi nk’imwe mu nzira zo kubikora, nanjye ninjiye muri aya masomo ya AI kugira ngo nsobanukirwe neza. AI igiye guhindura uburyo dukora ubucuruzi, uko tuyobora leta, uburyo dutanga uburezi n’ubuvuzi. Niyo mpamvu nsanga twebwe abayobozi tudakwiye gusigara inyuma.”

Yavuze ko kandi azajya afata amasomo nk’abandi banyeshuri kandi yizeye ko azakirwa neza. Yongeyeho ko bitarenze 2026, Open University of Kenya izaba ifite abanyeshuri 100,000, ikazaba kaminuza nini kurusha izindi mu gihugu.

Umuyobozi wa OUK, Prof. Elijah Omwenga, yavuze ko kwiyandikisha kwa Perezida ari “ikimenyetso gikomeye cy’icyizere mu burezi bugezweho,” kandi ko bizatera abandi benshi gukurikiza urugero rwe.

Perezida Ruto asanganywe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Binyabuzima n’Ibinyabutabire yakuye muri Kaminuza ya Nairobi mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *