Karongi: Umubiri w’uwazize Jenoside wabonetse mu murima

Ubwo Nzabamwita Emmanuel w’imyaka 45, yahingaga ibijumba mu murima wa Mujawamariya Jeanne d’Arc warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Mudugudu wa Gafuruguto, Akagari ka Gasura,Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yakubise isuka abona umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yabwiye Imvaho Nshya ko Nzabamwita akiwubona, yatanze amakuru, komite ya Ibuka ku rwego rw’Akagari ka Gasura ikuriwe n’uhagarariye Ibuka muri aka kagari Mutemberezi John,unacunga imitungo y’uyu Mujawamariya Jeanne d’Arc uba i Kigali, nyuma yo gusangira amakuru, bemeza ko ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Hari hasanzwe hahingwa ariko basa n’abaharura kuko ibijumba bitahahingwaga. Uwabitabiraga rero yakomeje gucukura akora amabimba,  arawubona, atanga amakuru yakusanyijwe hakemezwa ko uwo mubiri ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko aho ari munsi y’urugo rw’ahari hahungiye Abatutsi benshi barahicirwa, hakaba hari n’undi mubiri wigeze kuhaboneka.’’

Yavuze ko wahise ujyanwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro, gutunganywa, aho biteganyijwe ko hamwe n’indi mibiri yabonetse, izashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhagarariye Ibuka wungirije mu karere ka Karongi, Ntukanyagwe Laurent, yabwiye Imvaho Nshya ko ayo makuru bayamenye kandi ko bibabaje cyane kuba mu myaka 32 Jenoside ikorewe Abatutsi ibaye, imibiri y’Abatutsi bishwe ikiboneka bahinga, hakorwa ibikorwa remezo, izanwa n’isuri,n’ibindi kandi barishwe hari abaturage bari bahari.

Ati: “Hari abatarumva neza gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubudaheranwa, bakibitse amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, badashaka kuyatanga.

Ntibyumvikana uburyo Abatutsi bishwe kumanywa y’ihangu,hari ababica n’abarebera, ntibatange amakuru y’ahari imibiri itaraboneka, ikabonwa nk’uko n’abahinga.’’

Yongeye gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri itaraboneka n’ubu ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuyatanga bakaruhura abarokotse, kuko imyaka 32 umuntu atarashyingura uwe mu cyubahiro, hari ufite ayo makuru ayacecetse, bikomeza gushengura abarokotse.

Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatarwaro hari imibiri 88 yabonetse mu buryo nk’ubwo, bahinga, hakorwa ibindi bikorwa remezo cyangwa mu bundi buryo, iri gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro ku itariki izagenwa n’ababishinzwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.